sangiza abandi

Perezida Daniel Chapo wa Mozambique na Ghazouani bageze mu Rwanda

sangiza abandi

Perezida Daniel Francesco Chapo wa Mozambique na Mohamed Ould Ghazouani wa Maurtania bageze mu Rwanda, aho bateganya kwitabira inama ‘African CEO Forum’ ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi b’ibigo by’ishoramari byo muri Afurika n’abandi bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’uyu mugabane.

Ubwo Perezida Ghazouani yageraga i Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Umutekano, Dr. Vincent Biruta, mu gihe Perezida Chapo we yakirwa na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja.

Iyi nama izwi nka Africa CEO Forum izabera muri Kigali Convention Centre kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 15 Gicurasi.

Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’Abakuru b’ibihugu batandatu aho kuri ubu hamaze kugera batatu babanjirijwe na Perezida wa Guinée, Mamadi Doumbouya, Daniel Chapo wa Mozambique na Tinubu wa Nigeria ndetse hakaba hategerejwe abandi babiri barimo Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon na Dr. William Samoei Ruto wa Kenya.

Ikiganiro kizatangiza iyi nama kizaba kirimo Perezida Paul Kagame, Umuyobozi w’Urwego w’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean Guy Afrika, Makthar Diop uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari (IFC) n’Umuyobozi Mukuru w’ikinyamakuru Jeune Afrique, Amir Ben Yahmed.

Mu biganiro byinshi biteganyijwe muri iyi nama, harimo ikizaba cyerekeye ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda kizitabirwa n’abayobozi bo muri RDB, Caitlin Burton uyobora Zipline Africa n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), Louise Kanyonga.

Iki kiganiro kizaba tariki ya 14 Gicurasi, kizitabirwa kandi n’Umuyobozi wa Trinity Metals icukura ikanatunganya amabuye y’agaciro, Peter Geleta, Eric Duval uyobora ikigo Duval Group ikora ishoramari hirya no hino ku Isi, Ahmed Elsewedy uyobora ikigo Elsewedy Electric icuruza ibikoresho by’amashanyarazi na Ethiopis Tafara, Visi Perezida wa IFC muri Afurika.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, azaba ari kumwe na mugenzi we wo muri Côte d’Ivoire, Robert Beugre Mambe n’uwa Mozambique, Maria Benvinda Levin, basobanura uburyo ibigo n’ibikorwaremezo bikomeye byahindura isura y’ubukungu bwa Afurika.

Mu kiganiro cyagenewe ibikorwa bya siporo, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire, azaganira n’abafatanyabikorwa ku buryo ibikorwaremezo byo muri uru rwego byabyazwa umusaruro ufatika n’uko amarushanwa, abakinnyi n’amashyirahamwe byabona inyungu.

Perezida Daniel Chapo wa Mozambique na we yamaze kugera i Kigali
Perezida Ghazouani wa Mauritanie ari i Kigali guhera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Gicurasi
Perezida Chapo yakiriwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja
Perezida Ghazouani yakiriwe na Minisitiri w’Umutekano, Dr. Vincent Biruta

Photos:

[fluentform id="3"]