sangiza abandi

Perezida Kagame yakiriye itsinda riyobowe na Ahmed Elsewedy, uyobora Elsewedy Electric

sangiza abandi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Gicurasi 2026 Perezida Kagame yakiriye itsinda riyobowe na Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Elsewedy Electric, Ahmed Elsewedy aho yari kumwe  n’Umuyobozi wa Sunrise Resorts & Cruises, Hossam El Shaer.

Ibi byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro aho byatangaje ko aba bayobozi bari mu Rwanda bitabiriye Inama y’Abayobozi Bakuru b’Ibigo, izwi nka Africa CEO Forum.

Village Urugwiro yatangaje ko Perezida Kagame n’aba bashoramari baganiriye ku kwagura ishoramari ryabo mu Rwanda by’umwihariko mu nzego zirimo urw’ingufu, ibikorwaremezo ndetse n’amahirwe ahari mu bijyanye n’inganda ndetse n’urwego rwo kwakira abantu n’amahoteli.

Iyi nama izwi nka Africa CEO Forum izabera muri Kigali Convention Centre kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 15 Gicurasi.

Biteganyijwe ko Ahmed Elsewedy azatanga ikiganiro ku munsi wa mbere w’iyi nama tariki 14 Gicurasi 2026.

Elsewedy Electric ni ikigo cyo mu Misiri kiri mu bikomeye ku Isi mu gutanga ibisubizo by’ingufu n’ibikorwaremezo aho cyashinzwe mu 1938.

Cyashinzwe n’umuryango wa El-Sewedy kikaba gfite icyicaro i Cairo muri Misiri. Gifite inganda zirenga 30 mu bihugu 19 birimo ibyo muri Afurika na Aziya, kikohereza ibicuruzwa mu bihugu birenga 110 ku Isi.

Ishoramari ryacyo ryibanda mu nzego eshanu zirimo gukora insinga n’ibikoresho byazo, ibikoresho by’amashanyarazi, ubwubatsi, ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo. Gikora kandi imiyoboro y’amashanyarazi ahindura ingufu zikomoka ku zuba n’umuyaga.

Gikoresha abakozi barenga ibihumbi  19 ku Isi kandi cyikinjiza arenga miliyari 5$ ku mwaka.

Gikorera cyane mu Burasirazuba bwa Afurika mu bihugu nka Tanzania na Uganda ndetse ubu kiri gushaka kwagurira ishoramari ryacyo mu Rwanda cyane cyane mu bijyanye n’ingufu zirambye.

SUNRISE Resorts & Cruises ni ikigo gikomeye mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli cyashinzwe mu mwaka wa 2002, gifite icyicaro i Cairo muri Misiri. Cyashinzwe n’umuherwe, Hossam El Shaer, akaba ari na we Muyobozi wacyo.

Iki kigo cyakira abakerarugendo barenga miliyari eshanu ku mwaka ndetse gikataje mu ishoramari mu bice bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

Binyuze mu ishami ryabo ry’ubwubatsi ryitwa Madaar Developments, ubu barimo kwiga ku bufatanye n’u Rwanda mu nzego z’ubwubatsi n’ubukerarugendo.

Perezida Kagame yakiriye itsinda riyobowe na Ahmed Elsewedy, uyobora Elsewedy Electric
Perezida Kagame yakiriye Hossam El Shaer washinze akaba anayobora ikigo cya SUNRISE Resorts & Cruises

Photos:

[fluentform id="3"]