Perezida Paul Kagame yavuze ko igihe cyigeze ngo Afurika ikanguke ihangane n’igitutu ishyirwaho n’ibihugu bikomeye ku Isi kuko ntayandi mahitamo uyu mugabane ufite uretse kubaka ubukungu bwawo bwite ndetse avuga ko ubwo bushobozi buhari.
Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026 ubwo hatangizwaga Inama Mpuzamahanga y’Abayobozi Bakuru b’Ibigo izwi nka ‘Africa CEO Forum’, iri kubera mu Rwanda.
Iyi nama yitabiriwe n’Abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abafata ibyemezo n’abashoramari barenga 2,000 baturutse mu bihugu bitandukanye aho bateraniye i Kigali bigira hamwe ibijyanye n’ishoramari, inganda, kwishyira hamwe, n’ejo hazaza h’ubukungu bwa Afurika.
Mu kiganiro yagiranye na Eleni Giokos wa CNN, Perezida Kagame yavuze ko igitutu Afurika imaze imyaka myinshi ishyirwaho b’ibihugu bikomeye mu buryo runaka bishobora gukangura Abanyafurika bagafata umurongo wo kwigira.
Perezida Kagame yagize ati “ Mu myumvire yanjye n’uko igitutu Afurika ishyirwaho giturutse mu bice bitandukaye by’Isi ntekereza ari ukutwibutsa ko tugomba gukanguka”.
Perezida Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika wahuye n’ibibazo byinshi kuva kera birimo ubukoloni, ubucakara, ibyorezo n’ibindi bihora biyibutsa aho ihagaze mu ruhando mpuzamahanga ndetse n’icyo ikwiye gukora.
Yasobanuye ko ibi bihe Isi igezemo ari igice gishya mu mateka maremare y’ubucakara n’igitutu bituruka hanze byayogoje Afurika mu binyejana byashize.
Perezida Kagame yagize ati “ Hazahoraho ibibazo, twagize ibinyejana by’ibintu byinshi birimo; ubucakara, ubukoloni, intambara n’ibyorezo. Kandi ibyo byose bizahoraho igihe cyose. Ariko ntabwo dushobora kuguma aho, dukwiye kubyigiraho mu kwagura ibyo turi gukora ubwacu kandi ibikorwa bikatuyobora ku buryo duhangana n’ibi bintu.”

Perezida Kagame yibaza impamvu Afurika ikomeza kwisanga idashobora kwirwanaho no kurengera inyungu zayo kandi ifite amahirwe n’umutungo bikomeye kandi bihagije. “Kuki buri gihe Afurika ari yo iba iyanyuma ikajya mu gihombo?”
Perezida Kagame yavuze ko iyo usubije amaso inyuma ukareba ibibazo byose Afurika yagiye ihura na byo cyangwa ibyo yagiye ibura byose, bitari bikwiye kuko ari Umugabane ukize kuri byinshi byagakwiye kuba biwufasha mu kwigira.
Ati “Kuri Afurika, reka mvuge ko tugomba gukoresha amahirwe yo guhiganwa kandi arahari menshi. Afurika buri gihe ihora iri mu bibazo? Iyo usubiye inyuma ubona aho Afurika yagiye ibura ibi n’ibi kandi Afurika ifite byose. Iyo urebye mu by’ukuri kuri izi ngufu zitangiza, Afurika ifite 60% by’ingufu z’imirasire y’izuba kandi iyo urebye amabuye y’agaciro amenshi ari muri uyu Mugabane, ngo abe yakora za bateri n’ibindi.”
Yavuze ko nubwo Afurika ifite ibyo byose ariko ikomeza kurebera mu gihe ibihugu bikomeye bishyiraho amategeko n’amabwiriza ku mutungo ahanini uturuka mu butaka bwa Afurika.
Yagize ati “Ibihugu bitandukanye by’ibihangange birwanira ayo mabuye y’agaciro, ariko Afurika iyafite iraceceka cyangwa ikayabagurisha ku giciro gito cyane.”
Perezida Kagame yagarutse ku gitekerezo cy’uko Afurika isanzwe izi ibibazo byayo, ariko ko kubishakira igisubizo bigikomeye. “Hari byinshi tuzi kandi hari byinshi tuvuga. Ariko tugomba gukora ibirenzeho.”
Yagaragaje Isi aho ibihugu bikomeye bikomeza gufata Afurika ahanini nk’isoko y’ibikoresho by’ibanze bakenera aho kuba umufatanyabikorwa abigereranya n’ingoma za cyami za kera.
“Mu bihe bya kera, abami n’abatware bakundaga guha bene wabo, abana babo, ububasha bakababwira bati, genda uyobore kiriya gice runaka. Kandi ibi ni byo biri gukorwa n’uyu munsi”.
Ubwo yabazwaga ku kibazo cy’bihano Ibihugu bikomeye bifatira Afurika by’umwihariko ibyo u Rwanda rwafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Kagame yavuze ko ibihano ibyari byo se biba bigamije kubabaza abantu ariko bibabaza cyane iyo ubifatiwe ugaterera iyo, asobanura ko biba biri mu nyungu za bamwe bitewe n’ibyo bemereye ibihugu bikomeye.
Yagize ati “Ibihano cyangwa ingamba zitandukanye ziba zigamije kubabaza cyangwa kugirira nabi abantu, kandi mu buryo runaka natwe turababazwa. Ariko ntekereza ko byari kurushaho kudukomeretsa no kutubabaza cyane iyo tuza kuba tudakora ibi turimo gukora ubu.”

Perezida Kagame yasabye abayobozi ba Afurika, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’abashoramari bari aho guhagarika kwifata nk’abahohotewe n’imikorere y’Isi, ahubwo bagatangira gukoresha imbaraga zabo kandi bashyize hamwe.
Yagize ati “Tugomba kuba dushobora kuvuga ngo oya.”
Mu gusoza Perezida Kagame yavuze ko ejo hazaza ha Afurika hatazagenwa gusa n’izamuka cyangwa igabanuka ry’ibihugu by’ibihangange ku Isi, ahubwo hazagenwa n’uko Abanyafurika ubwabo bafata umwanzuro wo kubyaza umusaruro amahirwe y’umutungo kamere n’abaturage benshi bafite, babigira ijambo n’ububasha muri politiki n’ubukungu by’Isi.
Yagize ati: “Umugabane wa Afurika ufite byinshi bidakoreshwa neza bitabyazwa umusaruro. Ni twe bireba ntabwo bireba umuntu uzaturuka ahandi ngo aze abishire aho dushaka ko bigera”.










