sangiza abandi

Abasoje amasomo muri Politekiniki y’u Rwanda basabwe guhanga udushya n’imirimo ifitiye igihugu akamaro

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye abasoje amasomo muri Politekiniki y’u Rwanda (RP), gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bayivanyemo, mu kuzana impinduka zifatika muri sosiyete, bahanga udushya n’imirimo ibafitiye inyungu n’Igihugu muri rusange.

Ni ubutumwa yatangiye mu muhango wo guha impamyabushobozi abasaga 3500 barangije amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro muri iri shuri rikuru, wabereye muri BK Arena kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Gicurasi 2026.

Minisitiri Nsengiyumva, yibukije abasoje amasomo ko atari iherezo ry’urugendo rwabo, ahubwo ko ari intangiriro y’urundi rushya rugomba kurangwa no gushaka ibisubizo by’ibibazo, guhanga udushya no kwagura amahirwe mu nyungu zabo n’izabandi.

Yagize ati: “Muzabe abahanzi b’udushya, bashobora kubona ibibazo bihari bakabishakira ibisubizo. Muzabe kandi ba rwiyemezamirimo, muhange imirimo itanga amahirwe kuri bose.”

Yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe mu kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, no gukomeza kwiyungura ubundi bwisumbuyeho kuko bari mu isi yihuta isaba guhora umuntu yiga.

Ati: “ Abazagera ku ntsinzi mu gihe kiri imbere, si abafite ubumenyi bwinshi uyu munsi, ahubwo ni abafite ubushake bwo gukomeza kwiga n’ejo hazaza.”

Minisitiri Nsengiyumva, yabwiye abasoje amasomo ko Igihugu kibitezeho impinduka zivuye mu bumenyi bavomye mu ishuri, abasaba gutanga umusanzu wabo waba uw’ibitekerezo, impano n’ imbaraga .

Yavuze ko  amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’inzego zitandukanye z’Igihugu, ari yo mpamvu Leta ikomeje kuyashyiramo imbaraga nyinshi kugirango Intego y’Icyerekezo cy’iterambere cya 2050 igerweho.

Minisitiri Nsengiyumva, yashimangiye kandi ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyigikira Poritekiniki y’u Rwanda no kuyongerera ubushobozi n’ibikoresho bikenewe kugira ngo ishobore kuzuza neza inshingano yahawe.

Umuyobozi Mukuru wa Politekiniki y’u Rwanda, Dr. Sylvie Mucyo, yashimangiye ko iri shuri rifite intego yo gukomeza guteza imbere impinduka zishingiye ku guhanga udushya, no guharanira kubaka ubumenyi n’ubushobozi bufatika butanga ibisubizo ku baturage n’umuryango muri rusange.

Politekiniki y’u Rwanda yashyize hanze ku nshuro ya 9  abanyeshuri 3,553 barimo 2993 bahawe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya mbere cya Kaminuza, ndetse na 560 bahawe iy’Icyiciro cya kabiri mu Ikoranabuhanga.

Abarangije amasomo muri koleji zayo 8 zirimo iya Huye, Gishari, Karongi, Kigali, Ngoma, Kitabi, Musanze na Tumba, bario 30,7% b’igitsina gore, biyongereyeho 1% ugereranyije n’abasoje umwaka ushize.

Abahawe impamyabumenyi, bize mu mashami atandukanye  y’imyuga n’ubumenyingiro, arimo ajyanye n’Ubwubatsi, Ikoranabuhanga, Itumanaho, Amashanyarazi, Ubukerarugendo, Kwakira abantu  n’Amahoteli, n’andi.

Abarenga 3,500 basoje amasomo muri Politekiniki y’u Rwanda.
Ibi birori byitabiriwe n’Abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, Umunyamabanga muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette n’abandi.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye abasoje amasomo guhanga udushya n’imirimo, no gukomeza kwiyungura ubumenyi.
Umuyobozi Mukuru wa Politekiniki y’u Rwanda, Dr. Sylvie Mucyo, yashimangiye ko iri shuri rifite intego yo gukomeza guteza imbere impinduka zishingiye ku guhanga udushya.
Ibi birori byabereye muri BK Arena, byahuje abanyeshuri bigaga muri Koleji 8 za Politekiniki y’u Rwanda, ababyeyi n’inshuti babaherekeje.

AMAFOTO

Photos:

[fluentform id="3"]