sangiza abandi

BRD yasinyanye na BADEA amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 25$ zo gutera inkunga imishinga

sangiza abandi

Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) yasinyanye na Banki y’Abarabu yita ku Iterambere rya Afurika (BADEA), amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 25 z’amadolari ya Amerika, azafasha BRD kongera ubushobozi bwo gutera inkunga imishinga ishyigikira iterambere rirambye no guhanga imirimo.

Mu mishinga izaterwa inkunga harimo iyo kohereza ibicuruzwa mu mahanga, inganda, amacumbi aciriritse, ndetse n’iyobowe n’abagore byose bikajyana n’Icyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye hamwe na Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2).

Aya masezerano yashyizweho umukono nyuma y’inama yo ku rwego rwo hejuru yahuje ubuyobozi bwa BRD na Perezida wa BADEA,  Abdullah Kh. Almusabeeh.

Iyi nama yari igamije kurushaho gushimangira ubufatanye bumaze igihe kirekire hagati y’izo nzego zombi no guteza imbere ubushake zihuriyeho bwo gutera inkunga ibikorwa by’iterambere rirambye.

Banki y’Abarabu Itsura Amajyambere muri Afurika (BADEA), yashinzwe mu 1974. Itanga serivisi n’ibisubizo bitandukanye by’imari, birimo inguzanyo zihabwa ibigo bya Leta n’ibyigenga hagamijwe gutera inkunga ibikorwaremezo, ubuhinzi, iterambere ry’icyaro n’inzego z’imibereho myiza. 

Aya masezerano aje nyuma y’andi BRD yasinyanye n’Ikigo cy’Iterambere mu Butaliyani (Cassa Depositi e Prestiti,CDP), arimo miliyoni 30 z’amayero yo gutera inkunga ishoramari ritangiza ibidukikije mu Rwanda.

BRD yatangaje ko iyi mikoranire izafasha mu kwagura ubushobozi bwayo bwo gushyigikira imishinga ibungabunga ibidukikije no gufasha u Rwanda mu rugendo rwo kurushaho kubaka ahazaza hatekanye. 

CPD y’abataliyani , yashinzwe mu 1850, igamije kwihutisha iterambere ry’inganda n’ibikorwaremezo ngo byihutishe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.

BRD ikomeje gufasha igihugu mu iterambere binyuze mu gutanga inguzanyo yishyurwa mu gihe kirambye. Mu myaka 59 imaze, yafashije imishinga ijyanye n’ibikorwaremezo, ubuhinzi no kurengera ibidukikije byose bigamije gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere ry’u Rwanda.

Photos:

[fluentform id="3"]