Kabuga Félicien, wari ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye aguye mu bitaro byo mu mujyi wa La Haye mu Buholandi.
Kabuga Félicien yari amaze igihe afunze ariko anavurirwa mu maboko y’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho kurangiza imanza z’Inkiko Mpanabyaha rwa IRMCT.
Nkuko byatangajwe n’uru rwego, Kabuga yapfuye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Gicurasi 2026, ndetse hahise hatangira ibikorwa bigendanye n’ubugenzuzi busanzwe bukorwa hakurikijwe amategeko y’icyo gihugu igihe umuntu apfiriye muri gereza cyangwa mu maboko y’ubutabera.
Kabuga Félicien, yari umucuruzi ukomeye w’Umunyarwanda, yashinjwe ibyaha bya Jenoside birimo umugambi wo gukora Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo ubwicanyi, itsembatsemba n’itoteza byakorewe Abatutsi mu 1994.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwari rwaramushyiriyeho impapuro zo gutabwa muri yombi ku wa 29 Mata 2013.
Yaje gufatirwa mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020, nyuma yo kumara imyaka myinshi ashakishwa, mbere yo koherezwa i La Haye ku wa 26 Ukwakira 2020.
Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa ku wa 29 Nzeri 2022, ariko nyuma y’icyemezo cy’Urugereko rw’Ubujurire cyo ku wa 7 Kanama 2023, Urugereko rubanza rwafashe umwanzuro wo guhagarika urubanza mu gihe kitazwi, ruvuga ko ubuzima bwe butamwemereraga gukomeza kuburana.
Icyo gihe kandi, urukiko rwategetse ko akomeza gufungirwa muri gereza ya UNDU mu gihe hagishakishwa igihugu cyakwemera kumwakira by’agateganyo.
Kabuga yapfuye ategereje kurekurwa by’agateganyo no koherezwa mu gihugu cyari kemera kumucumbikira ku butaka bwacyo.









