sangiza abandi

Africa CEO Forum 2026 isigiye iki u Rwanda?

sangiza abandi

Ku wa 15 Gicurasi 2026 ni bwo mu Rwanda hasojwe Inama yahurije hamwe abayobozi barenga 2800 barimo abakuru b’ibihugu n’abayobozi b’ibigo bikomeye byo hirya no hino muri Afurika n’ahandi. 

Iyi nama izwi nka Afurika CEO Forum ni yo nama ya mbere kuri uyu mugabane ihuza abikorera n’abo mu nzego zifata ibyemezo, u Rwanda rukaba rwari ruyakiye ku nshuro ya kabiri muri eshatu imaze iba.

U Rwanda kwakira iyi nama rwayungukiyemo mu buryo bunyuranye ndetse no mu nzego zitandukanye.

Uretse inyungu rwakuye mu basaga 2800 bayitabiriye, u Rwanda rwanungukiye mu masezerano y’imikoranire yasinywe hagati y’ibigo mpuzamahanga ndetse  n’iby’imbere mu gihugu.

Ibigo bitandukanye mpuzamahanga byiyemeje gushora imari yabyo mu Rwanda aho bamwe mu bayobozi b’ibigo by’ubucuruzi binyuranye bagaragaje ko gukorera mu Rwanda ntako bisa bitewe n’uko ari igihugu cyorohereza abashaka kuhashora imari.

Ni mu gihe kandi ba rwiyemezamirimo n’abayobozi b’ibigo bo mu Rwanda batangaje ko iyi nama ya Africa CEO Forum yafatiyewemo ibyemezo bizateza imbere u Rwanda ndetse bikanazana impinduka zijyanye n’ukwigira ku mugabane wa Afurika.

Ba rwiyemezamirimo bavuga ko iyi nama yabahuje n’abandi bashoramari baturutse mu bice bitandukanye by’Isi aho bagiye bagirana ibiganiro ku kwagura ishoramari ryabo haba imbere mu gihugu bo hanze yacyo.

U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ibigo bikomeye muri Afurika

U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ibigo bikomeye muri Afurika

Ku munsi wa mbere w’iyi nama, u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ibigo birimo Ikigo cy’Igihugu cya Bénin gishinzwe guteza imbere Ishoramari n’ibyoherezwa mu Mahanga, APIEX, Elsewedy Group, Sunrise Resorts & Cruises na Busara Advisors Inc.

Amasezerano yasinywe Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) na Elsewedy Electric ni amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya RDB n’Ikigo Elsewedy Electric cyo mu Misiri, kizobereye mu bijyanye n’amashanyarazi.

Aya masezerano azibanda ku mishinga ine minini irimo gushyiraho uruganda rukora mubazi z’amazi n’amashanyarazi zikoresha ikoranabuhanga rigezweho (smart meters), ibyuma byifashishwa mu kongera umuriro mu modoka zikoresha amashanyarazi, na “transformateur” z’amashanyarazi.

U Rwanda rufite gahunda yo gutangira gukoresha mubazi y’ikoranabuhanga mu kwishura amazi aho umuntu azajya yishura mbere nk’uko bigenda ku kugura umuriro w’amashanyarazi.

Hari kandi amasezerano RDB kandi yasinyanye n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ishoramari n’ibyoherezwa mu mahanga muri Benin, APIEX.

Ayo masezerano y’ubufatanye agamije gushimangira imikoranire hagati y’u Rwanda na Bénin mu guteza imbere ishoramari n’iyoherezwa mu mahanga ry’ibicuruzwa, hibandwa ku kureshya ishoramari rituruka mu mahanga (FDI) no guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Hari nonone Amasezerano RDB yasinyanye na Busara Advisors Inc. Aya ni masezerano y’ubufatanye ashyiraho uburyo bw’imikoranire hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Busara Advisors.

Busara Advisors ni ikigo gikomeye gitanga ubujyanama gifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hasinywe kandi amasezerano y’ubufatanye na Sunrise Resorts & Cruises arebana no kubaka ahantu h’ubukerarugendo (hospitality resort) ku butaka bwa hegitari 10 buri ahantu hiyubashye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali no muri Kinigi mu Karere ka Musanze.

Sunrise Resorts & Cruises ni ikigo gikomeye cyo mu Misiri cyashinzwe mu 2002 aho gifite amahoteli agezweho arenga 20, abarizwa ku nyanja itukura ahantu hihagazeho nka Hurghada, Sharm El Sheikh, Marsa Alam na Ain Sokhna, muri Alexandria, na Zanzibar.

Hari kandi amasezerano ya RSSB yo gucunga hoteli yasinywe hagati ya AGL na The Lux Collective. 

Hari nonone amasezerano yasinywe aha ikigo The Lux Collective gucunga Akagera Game Lodge.

RSSB yatangaje ko aya masezerano mashya areba ubufatanye bufite intego, ishoramari mu bukerarugendo no kwakira abantu bijyanye n’Akagera Game Lodge akaba agiye kwinjiza ku isoko ry’u Rwanda amazina akomeye mu bukerarugendo nka LUX na SALT.

RSSB yatangaje ko iri shoramari rigaragaza uruhare rwa RSSB nk’umushoramari w’igihe kirekire mu nzego zitandukanye, ukoresha imari mu guteza imbere no kugaragaza amahirwe y’ishoramari mu nzego zitandukanye.

RSSB kandi yasinyanye amasezerano na Cleo Capital Group Ltd atuma icyo kigo kigura imigabane inahindura imicungire y’igihe kizaza ya Akagera Game Lodge.

Ubusanzwe RSSB yari nyiri Akagera Game Lodge byuzuye. Iyi hoteli y’inyenyeri enye iherereye ku nkombe z’Ikiyaga Ihema, ku buryo yitegeye ubwiza bwacyo. Ni hoteli ifite ibyumba bisaga 60.

Muri iyi nama kandi hasinywe imbanzirizamasezerano ebyiri, amwe ajyanye no kuzubaka uruganda rw’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba rufite ubushobozi bwa MWp ( Megawatt peak) 200 n’ibikorwaremezo byo kubika amashanyarazi muri batiri.

Hasinywe andi ajyanye no kubaka uruganda rutunganya amazi rufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 450.000 ku munsi.

RSSB yasinye amasezerano n’ibigo bikora ibijyanye n’ubukerarugendo

Hafashwe ibyemezo biteze imbere abagore n’urubyiruko

Muri iyi nama yamaze iminsi ibiri hafatiwemo ibyemezo bigamije guteza imbere abagore n’urubyiruko mu by’ishoramari .

Ni muri iyo gahunda hasinywe amasezerano hagati ya Spiro na 

Entrepreneurial Solutions Partners (ESP), ajho hazatangwa moto 500 ku bagore ba rwiyemezamirimo.

Iyi gahunda igamije kubaka urwego rw’ubwikorezi rudaheza uwo ariwe wese binyuze mu gufasha abagore kubona moto zikoresha amashanyarazi, bakabasha kwihangira imirimo, ndetse n’ubufasha mu bucuruzi, ari na ko bashyigikira intego z’u Rwanda zo kwimakaza ubwikorezi butangiza ibidukikije.

Abagore n’urubyiruko ba rwiyemezamirimo bagiye gufashwa

Nigeria yakuriyeho Visa Abanyarwanda

Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yakuriyeho Visa Abanyarwanda bajya muri iki gihugu, aho ubu bashobora kumarayo iminsi 30.

iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame ubwo yageraga i Kigali yitabiriye Inama ya Africa CEO Forum.

Nyuma y’ibiganiro Tinubu yagiranye na Perezida Kagame, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nigeria, Bianca Odumegwu-Ojukwu, yatangaje ko Nigeria igiye gukuriraho Visa Abanyarwanda nk’uko u Rwanda rwabikoze ku baturage ba Nigeria n’abandi Banyafurika muri rusange.

Kuri ubu Abanyarwanda bemerewe kwinjira muri Nigeria badasabwe Visa bakamarayo iminsi 30 mu buryo bwemewe n’amategeko ku mpamvu zirimo ubukerarugendo, ubucuruzi n’izindi zijyanye n’akazi kemewe.

Nigeria yakuriyeho Visa Abanyarwanda
U Rwanda rwungukiye mu nama ya Africa CEO Forum

Photos:

[fluentform id="3"]