Imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Karere ka Rusizi, yafunzwe by’agateganyo mu rwego rwo kurwanya no gukumira icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri iki gihugu cy’abaturanyi.
Imipaka ibiri ihuza ibihugu byombi muri aka Karere, yafunzwe kuri uyu wa 18 Gicurasi 2026, nyuma y’uko iyo mu Karere ka Rubavu ihuza Gisenyi na Goma na yo yafunzwe ku wa 17 Gicurasi 2026.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko abakoresha iyi mipaka ku mpamvu z’ingenzi barimo abanyeshuri, abatwara ibiribwa ndetse n’abatashye iwabo, bazakomeza koroherezwa gutambuka.
Yasabye abaturage gukomeza ingamba zo kwirinda harimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, kwirinda gusuhuzanya n’intoki, kwirinda ingendo zitari ngombwa cyane cyane ahantu hagaragaye icyorezo cya Ebola.
Yabasabye kandi kwihutira kujya kwa muganga mu gihe hari ugaragaje ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kuribwa mu ngingo, kuva amaraso n’ibindi.
Ibihugu byatangiye gukaza ingamba zo guhangana na Ebola yongeye kubura umutwe
Iki cyorezo cya Ebola cyongeye kubura umutwe muri bimwe mu bihugu, cyamaze gutangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) nk’icyorezo kireba isi yose.
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko nyuma yo kugenzura RDC na Uganda, aho icyorezo cya Ebola cyatewe na Virusi ya Bundibugyo, asanga kigize ikibazo cy’ubuzima rusange gihangayikishije amahanga nk’uko biteganywa n’amabwiriza mpuzamahanga agenga ubuzima (IHR).
Yabitangaje mu itangazo ryo ku Cyumweru tariki 17 Gicurasi 2026, rigaragaza ibihe bidasanzwe kubera icyorezo cya Ebola cyongeye kwaduka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, RDC.
Ni nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu cy’abaturanyi, itangaje ko abishwe n’icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu Mujyi wa Bunia mu Ntara ya Ituri, bageze kuri 80 muri 246 bikekwa ko banduye.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ikomeje gukurikiranira hafi icyorezo cya Ebola inashimangira ko kugeza ubu nta murwayi w’iki cyorezo uragaragara mu Rwanda.
Mu rwego rwo gukomeza ubwirinzi, u Rwanda rwongereye imbaraga mu bikorwa byo gupima no kugenzura urujya n’uruza ku mipaka iruhuza na DRC.











