Iradukunda Grace Divine wamamaye nka Dj Ira, yahishuye ko uburwayi bwa Se umubyara, Mbonimpa Juvénal, ari bwo bwatumye afata umwanzuro wo guhagarika gukora kuri Televiziyo Rwanda, aho yakoraga akazi ko kuvanga imiziki.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na ‘Igihe Sports’, aho yavuze ko agahinda ko kurwaza Papa we katumaga ahora arira, agatekereza ko akomeje gukora kuri televiziyo yazisanga yarize imbere y’abantu.
Ati “Kuri televiziyo nahise mbihagarika, kuko ataranapfa, akirwaye hari ukuntu nabaga nicaye nkisanga narize. Nkavuga nti ‘ese nje kuri televiziyo, nibabona ndize biragenda gute?’ Rero mpagarika kujya kuri Televiziyo.”
Se wa Dj Ira yitabye Imana tariki 12 Kamena 2023, afite imyaka 67 y’amavuko.
DJ Ira ni umwe mu bavanga imiziki bakunzwe mu Rwanda, uyu mwuga yawutangiye mu 2016 abifashijwemo na mubyara we Dj Bissosso wamufashije kuzamuka no kumenyekana mu Rwanda.









