Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Mahoro Eric, yasabye abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura kurangiza ibihano, kubakira ku ihame ry’ubunyarwanda birinda isubiracyaha.
Ni ubutumwa yabahaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2026, ubwo yafunguraga ku mugaragaro icyiciro cya munani cy’amahugurwa yo kubategura gusubira mu miryango yabo.
Aya mahugurwa agiye gutangirwa mu igororero rya Nyamasheke, yateguwe ku bufatanye n’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora, RCS, agamije kubaha nyigisho zigamije gufasha abarangiza ibihano gusubira mu muryango nyarwanda barahindutse.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Mahoro Eric, yababiwiye abagororwa 645 batangiye iki cyiciro, ko aya mahugurwa akwiye kubafasha gusobanukirwa uruhare rwabo mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa.
Yabasabye kwirinda isubiracyaha cyane cyane ivangura, amacakubiri, ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bihungabanya umutekano w’abandi.
Ati: “Aya mahugurwa mukwiye kuyafata nk’andi mahirwe Igihugu kibahaye, mukayabyaza umusaruro mu nyungu zanyu n’iz’Igihugu cyacu muri rusange.
Mahoro yabasabye kubakira ku ihame ry’ubunyarwanda no kubana neza n’abo basanze: imiryango yabo, abaturanyi n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yabashishikarije kurangwa n’ukuri no kurera neza ababyiruka batabatoza urwango, ahubwo bababwiza ukuri kw’amateka mabi yaranze Igihugu cyacu, yatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yashimiye kandi yizeza ubufatanye inzego zose zigira uruhare mu gutegura iki gikorwa kimaze guhugurirwamo abagororwa basaga 2000 biganjemo abagabo.












