Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa zishinzwe imikoranire n’ibihugu bya Afurika, Maj Gen Pascal Ianni, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva ku wa 18 kugeza ku wa 20 Gicurasi 2026.
Ku wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2026, yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, nyuma akomereza mu nama yamuhuje n’ umuyobozi mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare.
Ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’ishami ry’ingabo z’u Bufaransa zishinzwe imikoranire n’ibihugu bya Afurika n’ingabo z’u Rwanda.
Maj Gen Pascal Ianni kandi yanasuye ishuri ry’ingabo z’u Rwanda rihugura abasirikare rya Gabiro.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2026, yatanze ikiganiro ku banyeshuri biga mu ishuri rikuru rya gisirikare riherereye mu karere ka Musanze, aho yabaganirije ku mikoranire y’ingabo z’u Bufaransa ku byerekeranye n’umutekano wa Afurika.












