sangiza abandi

Abadepite basabye ko ubuhinzi n’ubworozi bigenerwa ingengo y’imari ikwiye

sangiza abandi

Kuri uyu wa Mbere inteko rusange y’abadepite yasabye ko ibitekerezo byatanzwe n’Inteko ishinga amategeko ku ngengo y’imari bikwiye kwitabwaho

Ibi byagarutsweho mu biganiro byabereye mu Nteko Rusange, aho abadepite bagaragaje ko hakiri inzego zikwiye kongererwa ubushobozi n’inkunga kugira ngo gahunda za Leta zigere ku ntego zazo.

Mu by’ibanze byagarutsweho harimo kongera imbaraga mu guteza imbere umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga, hagamijwe kongera amadovize igihugu cyinjiza no guteza imbere ubukungu bushingiye ku musaruro ukomoka imbere mu gihugu.

Abadepite kandi basabye ko urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rwagenerwa ingengo y’imari ihagije, kugira ngo rubashe kuzamura umusaruro mbumbe no guteza imbere imibereho y’abaturage benshi batunzwe n’iyo mirimo.

Urwego rw’ububinzi n’ubworozi kugeza ubu nibyo bitunze umubare munini w’abanyarwanda bityo bikaba bifatwa nk’ishingiro ry’ubukungu bw’ibanze bw’igihugu n’imibereho y’abaturage.

Abahanga bagaragaza ko uru rwego ruramutse rwongerewe ingengo y’imari rugenerwa byaziba icyuho cy’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo ,kubwo kongera umusaruro bityo n’ibiciro by’ibiribwa ntibikomeze kuzamuka.

Abadepite basabye ko ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi yongerwa,nyuma y’uko n’uwari minisitiri w’ubuhinzi aherutse kugaragaza ko uru rwego ruramutse rugenewe byibuze 10% by’ingengo y’imari igihugu gikoresha mu buri mwaka,byafasha cyane mu kongera umusaruro mbumbe w’igihugu mu buryo bugaragara.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]