Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere, RDB, rwatangaje ko bitewe n’ingamba zashyizweho zijyanye no gukumira icyorezo cya Ebola, ibikorwa byose mu Gihugu bikomeje nk’uko bisanzwe, harimo iby’ubukerarugendo, inama, ibirori, ubucuruzi ndetse n’ingendo hirya no hino.
Ni itangazo ryashyizwe hanze ku wa Mbere, tariki ya 26 Gicurasi 2026, rivuga ko nubwo hashyizweho ingamba z’ubwirinzi, ariko ibikorwa bikomeje imbere mu gihugu birimo kwakira abashyitsi n’ibikorwa by’ubucuruzi.
Mu ngamba nshya zafashwe, RDB ivuga ko abanyamahanga bose bagiye cyangwa banyuze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu minsi 30 ibanziriza urugendo rwabo mu Rwanda batemerewe kwinjira mu gihugu.
Icyakora, Abanyarwanda n’abanyamahanga bafite icyangombwa cy’icyemezo cyo gutura mu Rwanda bemerewe kwinjira, ariko bakabanza gushyirwa mu kato no gukurikiranwa hakurikijwe amabwiriza y’ubuzima rusange.
RDB yagize iti “Ingamba z’igenzura n’isuzuma ry’ubuzima zakajijwe ku mipaka no ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, mu rwego rwo kurushaho kurinda abaturage.”
Bakomeje bagira bati “U Rwanda rukomeje gukorana bya hafi n’inzego z’ubuzima zo mu karere n’iz’imiryango mpuzamahanga mu kurinda ubuzima bw’abaturage, abashyitsi n’ibidukikije.”
RDB yagaragaje ko ibikorwa by’ubukerarugendo, inama mpuzamahanga, ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi bikomeje nta nkomyi.
Pariki z’igihugu, amahoteli, n’ibigo byakira inama bizakomeza gukora bisanzwe mu gihe hubahirizwa amabwiriza y’ubuzima.
Abashyitsi n’abaturage basabwe gukomeza kubahiriza isuku rusange no gukurikiza inama z’inzego z’ubuzima mu rwego rwo gukomeza kwirinda.
U Rwanda kandi ruvuga ko rufite gahunda ikomeye y’ubuzima rusange, irimo igenzura ry’indwara, ubushobozi bwo gutabara vuba no gukumira ikwirakwira ry’indwara z’ibyorezo.
Ni muri urwo rwego ku munsi wo ku wa Mbere, Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibiribwa n’ubuhinzi (FAO), ku bufatanye na RDB, batangije amahugurwa agenewe abaganga b’amatungo 150 n’abashinzwe kurinda pariki, hagamijwe kubongerera ubumenyi mu kwitegura no gukumira icyorezo cya Ebola.
Aya mahugurwa agamije kongerera u Rwanda ubushobozi bwo kumenya hakiri kare indwara zishobora kwandura ziva ku nyamaswa zijya ku bantu, mu rwego rwo gukumira no guhagarika icyorezo mbere y’uko gikwirakwira.
Abitabiriye aya mahugurwa bazahugurwa ku buryo bwo gutahura, gukurikirana no gutanga amakuru ku ndwara zishobora guteza ibyago ku buzima bw’abantu n’inyamaswa, nk’igice cy’ingamba z’igihugu zo gukumira no guhangana n’ibyorezo bishobora kwaduka.
Kugeza ubu, inzego z’ubuzima zemeza ko nta Munyarwanda n’umwe uragaragaraho Ebola.









