sangiza abandi

Ibigo by’imari byasabwe kwimakaza inzira y’ubuhuza mu gukemura amakimbirane n’abakiriya

sangiza abandi

Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Alphonse Hitiyaremye, yavuze ko amakimbirane hagati y’ibigo by’imari n’abakiriya babyo, akwiye gukemurwa mu buryo bwihuse, buboneye kandi butanga icyizere ku mpande zose, cyane cyane binyuze mu nzira y’ubuhuza.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2026, mu biganiro Urukiko rw’Ikirenga rwagiranye n’abahagarariye amabanki n’ibigo by’imari iciriritse bikorera mu Rwanda, bigamije kurebera hamwe icyakorwa ngo ibibazo bigezwa mu nkiko bijye birangirizwa mu buhuza.

Hitiyaremye yashimangiye ko urwego rw’imari ari inkingi ikomeye mu iterambere ry’Igihugu, kuko ruteza imbere ishoramari, ubucuruzi ndetse n’imibereho myiza y’abaturage, bityo ko amakimbirane ashobora kuvuka hagati y’ibigo by’imari n’abakiriya babo akwiye gukemurwa mu buryo bwihuse.

Yagize ati: “Ndabashishikariza cyane gukomeza kugira uruhare rugaragara mu gukemura amakimbirane binyuze mu nzira z’ubuhuza, kuko ari uburyo bufasha impande zifitanye ikibazo kugera ku bwumvikane bwubaka, bukihutisha itangwa ry’ubutabera.”

Yavuze kandi ko ubu buryo bugabanya igihombo cyaterwa no kumara igihe kirekire mu manza, kandi bukanafasha kubungabunga umubano hagati y’impande zifitanye amakimbirane.

Ati: “Turasaba abafitanye amakimbirane muri rusange n’abagana inkiko by’umwihariko kwifashisha ubu buryo, bakabona umwanya wo gukora ibikorwa ibibateza imbere aho gusiragira mu nkiko.”

Ibi biganiro byabaye nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga rusanze mu nkiko cyane cyane iz’ubucuruzi hakomeje kwiganzamo imanza abakiliya baregamo amabanki n’ibigo by’imari, kubera kutumvikana ku masezerano impande zombi zigirana ashingiye ahanini ku nguzanyo.

Mu myaka itatu ishize imanza 549 zifitanye isano n’ubucuruzi zaregewe inkiko zitandukanye. Gusa ubu buryo bwo gucyemura amakimbirane hatisunzwe imanza bumaze gutanga umusaruro ufatika kuva bwatangira gukoreshwa.

Mu gihe cy’ukwezi kumwe, kuva muri Mata 2025, imanza zigera kuri 45 ibigo by’ubwishingizi bitandukanye byari bifitanye n’abakiriya babyo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge zarangijwe n’ubuhuza

Mu Ukuboza 2025, Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Clotilde Mukamurera, yavuze ko mu manza z’abacuruzi, ubuhuza butanga umusaruro kuko umwaka w’ubucamanza washize harangijwe izigera kuri 320 hifashishijwe iyi nzira y’ubuhuza.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yatangaje ko kugeza mu mpera za 2025, imanza zose muri rusange zisaga ibihumbi 20 zari zimaze kurangizwa hatisunzwe inkiko, ibyagaragaje ko ubu buryo buri gutanga umusaruro ufatika.

Ku rundi ruhande, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwagaragaje ko mu 2025 rwakemuye dosiye 2,800 hisunzwe ubuhuza.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza ya 2024/2025 yagaragaje ko  imanza zifite agaciro ka miliyari 7,8 Frw zarangijwe hisunzwe ubuhuza kandi bigaragara ko ari inzira y’ubutabera bunoze kandi bwihuse.

Photos:

[fluentform id="3"]