sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yitabiriye inama ya AfDB i Brazzavilles

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro inama ngarukamwaka ya ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yabereye i Brazzavilles.

Iyi nama yatangiye ku wa 26 Gicurasi 2026 yitabiriwe abayobozi n’intumwa zisaga 3,000 barimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma.

Abayitabiriye bari kwigira hamwe uburyo bwo ku gushaka amikoro n’inkunga byafasha Afurika kwiteza imbere, cyane cyane mu bijyanye n’imari, amazi meza, n’isuku.

Bamwe mu bakuru bakuru b’ibihugu bayitabiriye barimo Denis Sassou Ngueso wa Repubulika ya Congo, Brice Oligui Nguema wa Gabon na Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique, abakuru baza Guverinoma barimo na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, abayobozi bakuru b’ibigo by’abikorera n’amabanki n’ibindi.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko “Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama Ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ya 2026.”

Perezida wa AfDB, Dr Sidi Ould Tah yagaragaje ko hakenewe amavugurura mu mikorere, amategeko n’ibikorwaremezo bifasha kugera ku mari, bigamije iterambere rya Afurika.

AfDB ni umufatanyabikorwa w’imena w’u Rwanda ndetse irufasha mu bijyanye no kubona amafaranga cyane cyane ashorwa mu kubaka ibikorwaremezo.

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yitabiriye inama ya AfDB i Brazzavilles
Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma basaga 3000

Photos:

[fluentform id="3"]