sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gucunga umutekano yifashishije ikoranabuhanga- CG Namuhoranye

sangiza abandi

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye,  yavuze ko ibyaha bikorwa muri iki gihe bisigaye byarahinduye isura ku buryo bidasaba ko ubikora ava aho ari, bityo ko ikoranabuhanga ari intwaro ikomeye Polisi yifashisha mu guhangana na byo.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatat tariki 27 Gicurasi 2026, mu muhango wo gutanga ipeti rya AIP kuri ba Ofisiye bato bashya 436 binjiye muri Polisi y’Igihugu ndetse no kwizihiza imyaka 25 y’ubufatanye butanga umutekano.

CG Namuhoranye avuze ko ibyaha byinshi bisigaye bikorwa hifashishije ikoranabuhanga ndetse gutegerereza umunyacyaha ku mupaka bitagihagije kuko asigaye yohereza icyaha, we agasigara iyo.

Ati “N’ibishobora guhungabanya umutekano biragenda bihindura isura cyane cyane ibyifashisha ikoranabuhanga. Ni muri urwo rwego, Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gucunga umutekano hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’ubwenge buhangano.” 

Yavuze ko mu myaka 25 ishize, Polisi y’Igihugu yakoranye mu buryo bwa hafi n’abaturage kugira ngo babeho badafite impungenge z’icyahungabanya umutekano wabo.

Ati “Twihaye intego yo kubakira ibikorwa byacu byo gucunga umutekano ku musingi utajegajega witwa umuturage. Uyu munsi, uruhare rw’umuturage mu kwicungira umutekano mu Rwanda, ni ihame ridasubirwaho” 

CG Namuhoranye yaboneyeho umwanya wo gushima Perezida Kagame wari witabiriye uyu muhango, ndetse n’Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu muri rusange bwabaye hafi Polisi y’u Rwanda mu nshingano zayo za buri munsi zo gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.

Yashimangiye ko uyu mnunsi bizihizaho imyaka 25 y’ubufatanye butanga umutekano, ari umwanya mwiza wo gutekereza aho Polisi y’u Rwanda ivuye, aho igeze, aho igana ndetse no gushima Ubwo buyobozi bwiza bwayifashije guhangana n’imbogamizi zishingiye ku kuba gucunga umutekano muri iki gihe bisaba imbaraga n’imikorere bidasanzwe

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashimiye abapolisi ku murava n’ubwitange bagaragaje mu myaka 25 ishize bigatuma Abanyarwanda babona umutekano.

Yashimye kandi ko uru rwego rukomeje kurangwa n’indangagaciro nzima mu kazi haba imbere mu Gihugu no hanze yacyo, ashimangira ko  imyaka 25 yaranzwe no gufatanya n’izindi nzego z’umutekano ariko binagirwamo uruhare n’Abanyarwanda muri rusange.

Photos:

Photos: MAZIMPAKA JEAN PIERRE

[fluentform id="3"]