sangiza abandi

Kuva ku bibando kugera kuri drone, AI n’ibifaru: Ishusho ya polisi y’u Rwanda mu myaka 25

sangiza abandi

Imyaka 25 irashize Polisi y’u Rwanda ishinzwe. Muri urwo rugendo hakozwe ibikorwa  bitandukanye bijyanye no gucunga umutekano w’Abaturarwanda ndetse byarenze ku gucunga uw’imbere mu gihugu kuri ubu polisi y’u Rwanda yitabazwa no kuwucunga mu bindi bihugu byo hanze.

Mbere na nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwari rufite inzego eshatu z’umutekano zafatanyaga n’iz’igisirikare mu kubungabunga ituze n’umutekano rusange by’abantu n’ibyabo.

Izo nzego zarimo Gendarmerie Nationale yakoreraga muri Minisiteri y’Ingabo, Polisi ya Komini yakoreraga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ndetse n’Abagenzacyaha (Judicial Police Inspectors) bakoreraga muri Minisiteri y’Ubutabera.

Nyuma gato y’uko RPA ibohoye u Rwanda ku wa 4 Nyakanga 1994, mu 2000, Guverinoma y’u Rwanda yabonye ko ari ngombwa gushyiraho urwego rwa polisi rumwe aho kuba eshatu.

Hahise hahuzwa izo nzego eshatu hakorwamo rumwe rukora kinyamwuga, rushobora guhangana neza n’ibibazo by’umutekano byugarije Igihugu.

Mu 2000 izo nzego zarahujwe zihindurwa Polisi y’u Rwanda aho yari ifite inshingano zo kubahiriza amategeko no gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Polisi y’u Rwanda yashinzwe yubakiye ku ndangagaciro z’ingenzi zirimo; ubunyamwuga, gukunda igihugu, ubunyangamugayo n’imyitwarire irangwa n’ikinyabupfura cyo hejuru ndetse no gushyira umuturage ku isonga.

Mu rugendo rw’imyaka 25 Polisi y’u Rwanda yagiye itera imbere mu buryo bugaragara haba mu kubaka ubushobozi bw’abapolisi, kugira ibikoresho bigezweho byifashishwa mu gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo ndetse no gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu guhangana n’ibyaha bivuka umunsi ku wundi.

Mu muhango wo kwizihiza imyaka 25 polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe, hagaragajwe uko ubufatanye bwabaye inkingi ya mwamba muri urwo rugendo aho bwagejeje polisi y’u Rwanda ku kuva ku gucunga umutekano w’imbere mu gihugu hakoreshejwe uburyo bwa gakondo bigera ku kuwucunga n’imahanga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Kuri ubu Polisi y’u Rwanda ikomeje kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.

Kugeza ubu, u Rwanda rwohereje abapolisi mu butumwa butandandu (6) bw’Umuryango w’Abibumbye (UN), harimo abakora nk’amatsinda ya Polisi (FPUs) ndetse n’abapolisi ku giti cyabo (IPOs).

Polisi y’u Rwanda kandi yagiye yagura amashuri ifite ayifasha mu guhugura no guteza imbere abapolisi aho kuri ubu ifite atatu arimo Ishuri rya Polisi rya Gishari (PTS – Gishari), Ikigo cy’Amahugurwa yo Kurwanya Iterabwoba cya Mayange (CTTC – Mayange) n’Ishuri Rikuru rya Polisi (NPC) riherereye i Musanze. 

Ibikoresho bigezweho 

Uretse kugira amashuri atyaza abapolisi ku rwego rwo hejuru, Mu myaka 25 ishize Polisi y’u Rwanda yubatse uburyo butandukanye kandi buhamye harimo kugira ibikoresho bijyanye n’igihe byifashishwa mu gucunga umutekano.

Mu rwego rwo gukora neza inshingano zo gucunga umutekano, polisi y’u Rwanda yashyizeho amashami atandukanye yose yubakiye ku nshingano zo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo no gutanga serivisi zihuse, akorera mu turere twose tw’igihugu.

Muri ayo mashami harimo; umutekano wo mu muhanda no gupima ibinyabiziga, gukumira inkongi no gutabara, umutekano wo mu mazi, umutekano rusange, amashami y’ikoranabuhanga n’imicungire y’amakuru ndetse no gupima no utanga impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Buri shami ryose rigiye rifite ibikoresho bigezweho byifashishwa mu gucunga umutekano mu buryo bunoze ndetse hanakoreshwa ikoranabuhanga.

Ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, rifite ubwato bugezweho bukoranye ikoranabuhanga rihambaye.

Ni nako bimeze kandi kuri Polisi icunga umutekano wo mu kirere aho ifite indege za kajugujugu zifashishwa mu gucunga umutekano wo mu kirere haba ku manywa cyangwa se nijoro zikorohereza abo ku butaka. Iri shami kandi ni naryo rikoresha drone zifashishwa mu gucunga umutekano ahantu hanyuranye.

Hari kandi n’ishami rishinzwe gutegura ibisasu aho naryo rifite ibikoresho bigezweho bikoresha ikoranabuhanga rihambaye.

Hari nanone ishami polisi yashyizeho mu bihe byashize rikoresha imbwa zatojwe ku rwego rwo hejuru aho zifashishwa mu kugenzura ko ahantu hari ibisasu, ibiyobyabwenge n’ibindi bitewe n’ibyo yatojwe.

Ntabwo bigarukira aho gusa kuko hari n’ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi aho kuri ubu rifite ibikoresho bihambaye bifite ubushobozi bwo kuzimya inkongi mu mazu maremare aho hari izishobora kuzimya inkongi yabereye mu igorofa rya 22.

Polisi kandi ifite ishami riri mu yakora cyane rishinzwe umutekano wo mu muhanda aho rifite ibikoresho birimo imodoka, amapikipiki, drone, sofiya n’ibindi bigezweho byifashishwa mu gutuma umutekano wo mu muhanda ucungwa neza.

Urugendo ruracyakomeza

Mu muhango wo kwizihizi imyaka 25 polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yavuze uru rwego rushyize imbere gukoresha ikoranabuhanga hagamijwe guhangana n’ibyaha byinshi byahinduriwe uburyo bikorwamo, aho ababikora basigaye bifashisha ikoranabuhanga rihanitse.

CG Namuhoranye yavuze ko uburyo ibyaha bikorwamo bwatangiye guhinduka ndetse n’ibishobora guhungabanya umutekano w’igihugu birimo n’ibikorerwa ku ikoranabuhanga.

Yagize ati “Polisi y’Igihugu yashyize imbere uburyo bwo gucunga umutekano na bwo bushingiye ku ikoranabuhanga cyane cyane hifashishijwe ubwenge buhangano ndetse n’urusobe rwa serivisi zihurijwe hamwe zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

Yakomeje agira ati “Muri iki gihe abajura bashaka kwiba banki ntibagikeneye kumena inzugi zayo yemwe ntibagikeneye kugera aho iyo banki yubatse. 

Yagaragaje ko gushyira abapolisi gusa ku miryango ya banki ngo bakumire ibisambo bitabuza ko iyo banki yibwa kuko ntibikiri ngombwa ko ibyaha bigendana n’ababikora. 

Ati “Gutegerereza umunyabyaha ku mupaka ntibigihagije kuko yohereza icyaha we akisigarira iyo. Polisi y’u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu kwiyubaka kugira ngo ihangane n’iryo hindagurika.”

Muri uyu mahango Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 25 ishize hakozwe byinshi kandi byiza avuga ko uyu ari umwanya wo kwisuzuma mu kongera gushimangira indangagaciro n’imikorere biranga uru rwego.

Ati “Mukomeze kuba abanyamwuga ndetse no kwicisha bugufi ntacyo byabatwara mu kazi mukorera igihugu cyacu, cyanyu n’abaturage bacyo, ibyo maze kuvuga ni ngombwa. Ibi ni byo bizatuma icyizere Abanyarwanda babafitiye no gukomeza kubafasha bikomeza gushinga imizi.”

Mu myaka 25 Polisi y’u Rwanda imaze yageze kuri byinsi birimo ibikoresho bigezweho
Amato yifashishwa mu gucunga umuteno wo mu mazi
Imodoka zigezweho mu gucunga umutekano wo mu muhanda
Imbwa zatojwe mu gucunga umutekano
Ibifaru kabuhariwe bikoreshwa na polisi y’u Rwanda mu gucunga umutekano
Polisi y’u Rwanda ifite ibikoresho bigezweho
Camera zifashishwa mu kugenzura ahantu hanyuranye
Izi ni imashini zifashishwa mu gutabara abantu mu nyubako ndende
Izi zishobora kuzimya umuriro mu nyubako ndende aho zifite ubushobozi bwo kuzimya inkongi kuri etaje ya 22
Polisi yifashisha indege mu gucunga umutekano wo mu kirere
Izi ni sofiya zifashishwa mu kugenzura imodoka zirenza umuvuduko urenze uwateganyijwe
Iyi ni ingunguru ishyirwamo ibisasu bimaze gutegurwa
Umuyobozi mukuru wa polisi CG Namuhoranye yavuze ko mu myaka 25 ishize polisi y’u Rwanda yakoze byinshi byiza ariko ko urugendo rugikomeje
Polisi y’u Rwanda imaze imyaka 25 ishinzwe

Photos:

[fluentform id="3"]