Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu, NIDA, cyatangaje ko ibikorwa byo gufotora no kwemeza imyirondoro ku bazahabwa indangamuntu koranabuhanga, bigeze kuri 38% mu gihugu hose.
Iki gikorwa cyatangiriye mu turere dutandatu tw’Intara y’Amajyepfo, kigakomera mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali, ubu kigeze mu Ntara y’Iburasirazuba aho hasojweyo uturere dutatu twa Bugesera, Ngoma, na Kirehe.
Muri iyi ntara, biteganyijwe kuba byarangiye bitereze ukwezi kwa Nyakanga, bigakomereza mu zindi ntara, iy’Amajyaruguru ndetse n’Uburengerazuba.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kuyobora no gutanga Indangamuntu muri NIDA, Manago Kayihura Dieudonné yabwiye RBA ko ibi bikorwa byo gufotora abazahabwa indangamuntu koranabuhanga muri rusange mu gihugu hose kigeze kuri 38%.
Ni mu gihe aho byamaze gukorwa bigeze ku kigero cya 78%, icyakora avuga ko hari aho cyakozwe hafi 100%. Nko mu Mujyi wa kigali, cyaritabiriwe cyane ku buryo cyakozwe ku kigero cya 98%.
Yagize ati: “Urebye ubwitabire bw’abaturage mu mujyi wa Kigali, no mu ntara y’Amajyepfo uretse imbogamizi nkeya nk’aho twasangaga abana batabaruye, n’abasabwa gukosora imyirondoro yabo, ariko uko igihe cyagiye kigenda abaturage babwiwe ibuo basabwa barabikora, ubu ubwitabire bumeze neza.”
Uyu mushinga w’Indamuntu koranabuhanga watangiye mu 2023, ni agace k’umushinga mugari u Rwanda rufatanyijemo na Banki y’Isi washowemo agera kuri miliyari 200 Frw.
Iyi Ndangamuntu koranabuhanga izahabwa Abanyarwanda, abanyamahanga batuye mu Rwanda, impunzi, abasaba ubuhungiro, abana batoraguwe, abanyamahanga baba mu Rwanda by’igihe gito (mu gihe bakeneye serivisi), abimukira n’abadafite ubwenegihugu baba mu Rwanda.
Ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk’uko bisanzwe, indi iri mu buryo koranabuhanga bwa QR Code ku buryo wayigendana muri telefone cyangwa mudasobwa ndetse no guhabwa nimero izwi nka ‘Token’ ishobora gukoreshwa mu kubona amakuru yawe, itandukanye na nimero y’Indangamuntu. Mu bimenyetso bitangwa harimo imboni, intoki zose ndetse n’isura.
Bitandukanye na mbere, ntibizaba bikiri ngombwa ko umuntu agendana indangamuntu agiye gusaba serivisi runaka.
Iyo umuntu azahabwa igendanwa, ntizaba iriho amakuru nk’ayo izihari zifite, ahubwo umuntu azaba ashobora kubona ibyingenzi gusa ibindi bikaba byagaragara muri sisitemu mu gihe bibaye ngombwa.
Aha twavuga nk’aho umuntu yayifatiye, igihe yavukiye n’ibindi, bizaba bitakiri ngombwa ko bigaragaraho.
Kuva ku mwana ukivuka kugeza ku myaka itanu, bazajya bahabwa indangamuntu iriho ifoto gusa kuko ibimenyetso ndangamiterere bigenda bihindagurika. Kuva ku myaka itanu kuzamura ni we uzaba yemerewe gutanga ibimenyetso birimo ibikumwe, isura, imboni n’ibindi.











