sangiza abandi

Umahanda wa Bumbogo Perezida Kagame yemereye abaturage watangiye kubakwa

sangiza abandi

Abaturage batuye mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo barishimira ko umuhanda bemerewe na Perezida Kagame watangiye kubakwa, bashimangira ko uzateza imbere imibereho myiza yabo.

Ku wa 12 Nyakanga 2024, ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga muri uyu murenge yemereye abaturage baho ko umuhanda wabo ugomba gushyirwamo Kaburimbo. Kuri ubu abaturage barishimira ko imvugo ari yo ngiro.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Ni byinshi nasezeranya, ariko ndashaka gusezeranya ikintu kimwe, kimwe gusa cyihuse; kandi ndifuza ko kizihuta. Hari umuhanda twajemo watugejeje aha w’ibitaka uraza guhinduka kaburimbo vuba byanze bikunze. Ibyo ndabibasezeranyije”.

Abaturage bo muri uyu murenge ndetse n’abandi bahakorera ingendo bakunze kuvuga ko uyu muhanda ubabangamiye ku buryo byabagoraga kubona ikinyabiziga kijyayo bitewe n’imiterere yawo mibi cyane cyane mu bihe by’imvura.

Abatuye muri uyu murenge bavuga ko mu gihe uyu muhanda uzaba wuzuye bizongerera agaciro ubutaka bwabo kuko mbere ikibanza cyo muri aka gace cyagurwaga amafaranga make ariko ubu barishimira ko hari n’ibindi bikorwa by’iterambere bizahita bihagera kubera kuhagera bizaba byoroshye.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubwikorezi mu mijyi mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi, RTDA, Yves Bahunde, yabwiye RBA ko uyu muhanda uzakorwa mu bice bitatu.

Bahunde yavuze ko igice cya mbere cyizaba gifite umuhanda ureshya na kilometero 2.5 aho uzagera neza aho Perezida Kagame yemereye abaturage hanyuma igice cya kabiri kikazatangira kubakwa mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2026-2027 aho wo uzaba ureshya na kilometero 15.

Umuhanda w’igice cya kabiri uzaturuka; Zindiro ugana Masizi ugere mu Birembo ukomeza Gasanze aho uzaba ufite ibilometero 10. Hazafatiraho ikindi gice cy’umuhanda kizava Zindiro kigaruka Kimironko ugana ku cya Mitsingi uzaba ureshya na Kilometero 4.5.

Hari nanone ikindi gice kiri guteganywa kizaturuka Bumbogo ugana ku Murenge ugakomeza mu Birembo, iki kikazubakwa nyuma hamaze kuboneka ingengo y’imari izakoreshwa mu kuwubaka.

Uyu muhanda wose uzaba ufite ibilometero 25 ukazuzura utwaye asaga miliyari 30Frw.

Umahanda wa Bumbogo Perezida Kagame yemereye abaturage watangiye kubakwa
Perezida Kagame yemereye abaturage b’i Bumbogo umuhanda ubwo yiyamamazaga mu 2024

Photos:

[fluentform id="3"]