sangiza abandi

Abanyeshuri mu ishuri rikuru rya Gisirikare ry’ Ubuhinde bari mu ruzinduko rw’amasomo mu Rwanda

sangiza abandi

Kuri uyu wa Kabiri Ingabo z’u Rwanda zakiriye ku cyicaro gikuru, Kimihurura, itsinda rigizwe n’abanyeshuri 23 bo mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’ Ubuhinde, mu rwego rw’uruzinduko rw’amasomo bari kugirira mu Rwanda kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 6 Kamena 2026.

Iri tsinda ryahawe ikiganiro kirambuye ku rugendo rwa RDF rwo kwiyubaka no gukora kinyamwuga, ndetse n’uruhare rwayo mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere.

Iki kiganiro cyagaragaje iterambere ry’inzego za RDF, imbaraga yashyize mu kubaka ubunyamwuga, ndetse n’uruhare mu bikorwa byo gushyigikira amahoro no guteza imbere umutekano mu karere.

U Rwanda n’Ubuhinde bafitanye umubano umaze igihe,unashingiye kandi ku masezerano umunani y’ubufatanye ibihugu byombi bisanganywe arimo ibijyanye n’umutekano, ubuhinzi n’ubworozi no mu guteza imbere icyanya cyahariwe inganda n’ayandi.

Itsinda ry’abaturutse mu Buhinde basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]