sangiza abandi

U Rwanda rugiye kongera bisi 100 z’amashanyarazi mu muhanda

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yatangaje ko Leta iri guteganya ko mbere y’uko uyu mwaka wa 2026 urangira u Rwanda ruzaba rwarongeye bisi 100 z’amashanyarazi mu muhanda mu rwego gukomeza ingamba zigamije koroshya ingendo no kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru ku wa 6 Kamena 2026, Minisitiri w’Intebe yavuze ko ingamba Leta yafashe ziri gutanga umusaruro ku buryo bugaragara.

Ati “Kwiyongera kw’abantu bakoresha bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange hakiyongeraho 15%, ngira ngo ni ikintu cyo kwishimira.”

Dr Nsengiyumva yavuze ko gukoresha uburyo bw’ingendo rusange ari amahitamo y’umuturage, kuko ntawe leta ihatira kubikora gusa ashimangira ko ingamba zose zishyirwaho aba ari uburyo bufasha abifuza kubukoresha, cyane cyane mu gihe ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje gutumbagira.

Yagize ati “ Icyo navuga ni uko Leta y’u Rwanda izi neza ko iri zamuka ry’ibiciro riri kongera umutwaro, tuzi neza ko kubona ibyo abaturage bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi birimo kugorana. Ni yo mpamvu iri gukora ibishoboka byose kugira ngo igabanye uburemere bw’izi ngaruka”.

Minisitiri w’Intebe yatangaje ko leta ifite gahunda yo gukomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere uburyo bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, aho mbere y’uko uyu mwaka wa 2026 urangira hazongerwamo bisi 100 zikoresha amashanyarazi mu gihe umwaka utaha uzarangira hongewemo izindi 300.

Ati “Mwumvise ko twatumije izindi bisi z’amashanyarazi, tunateganya ko mbere y’uko umwaka urangira dushobora gushyiramo nk’izindi 100.”

Nubwo bimeze bityo ariko Minisitiri w’Intebe yatangaje ko gukoresha bisi  zitwara abantu mu buryo rusange ari amahitamo y’umuturage ku giti cye kuko Leta ntawe ihatira kubukoresha.

Ati “Ntabwo duhatira abantu ngo mujye muri bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Umuntu ushoboye kwishyura ibiciro bya peteroli, umuntu ushoboye kwishyura ubundi buryo bwo kugenda, abifitiye ubushobozi, ni uburenganzira bwe bwo kubikoresha.”

Korohereza abatega bisi rusange byashyizwemo imbaraga aho mu mujyi wa Kigali hashyizweho ibisate by’imihanda byahariwe imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, mu masaha abantu benshi bajya cyangwa bava ku kazi.

Leta ivuga ko iyi gahunda igamije gufasha abaturage gukora ingendo zihendutse, kugabanya umuvundo mu mihanda no kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli ku mibereho y’abaturage.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yatangaje ko u Rwanda rugiye kongera bisi 100 z’amashanyarazi mu muhanda

Photos:

[fluentform id="3"]