Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yibukije Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) ko rugomba gukora kinyamwuga mu guhangana n’ibibazo bibangamira umutekano n’ituze ry’abaturage.
Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Kamena 2026, mu nama yagiranye n’abahuzabikorwa ba DASSO b’Uturere twose.
Iyi nama yabaye hagamijwe gusuzuma imikorere y’uru rwego no gushyiraho ingamba mu kurushaho kunoza inshingano zarwo.
Minisitiri Habimana, yasabye abahuzabikorwa ba DASSO gukomera ku ndangagaciro z’uru rwego zirimo kuba indahemuka, gukora kinyamwuga no kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi kabo ka buri munsi.
Ati “DASSO igomba kuba urwego abaturage bizera kandi bubaha kubera serivisi nziza itanga mu kurinda umutekano wabo.”
Yashimye intambwe DASSO imaze gutera mu kunganira izindi nzego mu kubungabunga umutekano, gukumira ibyaha no gufasha abaturage ndetse agaragaza ko uru rwego rukwiye gukomera no kunoza uburyo rukora, kugira ngo ruhuze neza inzego z’ibanze n’abaturage.
Inama yagiranye na bo yibanze ku gukomeza kubaka ubushobozi bw’abakozi ba DASSO binyuze mu mahugurwa n’imyitozo, gushimangira ubufatanye hagati yayo, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’izindi nzego z’umutekano ndetse no gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha mbere y’uko biba.











