Urukiko rwa rubanda rw’ubujurire mu Bufaransa rugiye gutangira kuburanisha urubanza rwa Dr. Eugène Rwamucyo, wajuriye igihano cy’igifungo cy’imyaka 27 yari yarakatiwe n’urukiko mu Ukwakira 2024.
Uru rubanza biteganyijwe ko ruzatangira kuburanishwa ku wa Kabiri, tariki ya 9 Kamena 2026, mu rukiko rwa rubanda rw’ubujurire.
Dr. Rwamucyo akurikiranyweho ibyaha birimo gucura umugambi wo gukora Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Kuri uyu wa Mbere, Perezida w’Inteko izaburanisha uru rubanza yahuye n’abazavamo inyangamugayo bazafatanya n’abacamanza b’umwuga mu kuburanisha uru rubanza, mu rwego rwo gutegura uko iburanisha rizagenda.
Umwunganizi mu by’amategeko w’abaregera basaba ubutabera, Richard Gisagara, yavuze ko uru rubanza rutazoroha nk’uko byagaragaye no mu rubanza rw’ibanze.
Yagize ati “Urubanza rwa Eugène Rwamucyo ni urubanza rutazoroha. N’ubundi urubanza rwa mbere ku rwego rw’ibanze ntabwo rwari rworoshye, ariko rwaje kurangira bamuhanishije igifungo cy’imyaka 27. Uru rwo ku rwego rw’ubujurire na rwo turabona ruzaba rumeze nk’urwo, rufite amarangamutima menshi, rurimo kuburana kutoroshye kuko niya mbere ntabwo yari yoroshye.”
Avuga kandi ko Rwamucyo azaba afite itsinda ry’abanyamategeko batandatu bamwunganira, barimo n’Umunyarwanda umwe utuye mu Mujyi wa Paris.
Gisagara yavuze ko ku ruhande rw’ababurana biteguye neza kandi bizeye kuzatsinda uru rubanza.
Ati ” Natwe ku rwego rwacu nk’ababuranira abakorewe icyaha natwe turi kwitegura dushyizeho umwete kuko tuziko Eugene Rwamucyo ari umuntu urwana inkundura kandi ubona ari umuntu utarigeze na rimwe yemera icyaha akurikiranyweho.”
Gisagara yavuzeko ibizagarukwaho muri uru rubanza birimo ingengabitekerezo ya Jenoside ubona ikiriho muri iki gihe, nk’uko byagiye bigaragara muri benshi bagiye baza gushyigikira Rwamucyo mu rubanza.
Dr. Rwamucyo wahoze ari umuganga ndetse n’umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, akurikiranyweho ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo gukwirakwiza icengezamatwara, imvugo z’urwango, gutegura imigambi n’uruhare mu bikorwa by’itsemba ry’Abatutsi.








