Abashakashatsi barimo abarimu ba kaminuza batangiye gukora ubushakashatsi bwimbitse ku ndwara ya Chikungunya, ifite ibimenyetso bisa cyane n’iby’indwara ya Malaria, ku buryo n’ubuvuzi bwayo bwitiranywa.
Ubu bushakashatsi bwatangiye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8, bukaba burimo kubera muri Kaminuza y’u Rwanda.
Virusi ya Chikungunya (CHIKV) ikwirakwizwa n’umubu, ikaba itera kubabara cyane mu ngingo, ndetse ishobora no guteza indwara zifata ubwonko, umutima, imiyoboro y’amaraso n’imyakura.
Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Prof. Mutesa Léon, yavuze ko mu bitaro byo mu Rwanda kugeza ubu bataratangira kumenya ku buryo bwihariye abarwaye Chikungunya, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko hari abantu benshi bashobora kuba bayirwaye.
Avuga ko mu bushakashatsi bwakorewe mu Ntara y’Iburasirazuba mu 2024, hagaragaye ko hari hafi 60% by’abantu bakekwaho kuba bafite virusi itera Chikungunya.
Ashimangira ko hakenewe ubukangurambaga bwo kumenya ibimenyetso by’iyi ndwara, ndetse no kongera ibikoresho bifasha mu kuyipima no kuyisuzuma neza.
Indwara ya Chikungunya igira ibimenyetso bisa n’ibya Malaria, ariko itandukaniro rikomeye ni uko uyirwaye agira umuriro mwinshi kandi ukabije, ndetse ugasanga imiti isanzwe ya Malaria ituma atoroherwa vuba nk’uko bisanzwe, bikaba ari kimwe mu bimenyetso by’uko ishobora kuba ari Chikungunya.
Kugeza ubu, iyi ndwara iracyavurwa nk’izindi zitaragira umuti wihariye, nk’uko bikorwa ku ndwara nka Marburg na Ebola, ariko hatangiye gukorwa ubushakashatsi bwimbitse bugamije gushaka urukingo rw’iyi ndwara binyuze mu mushinga uri gukorerwa muri Kaminuza y’u Rwanda witwa ACT-CHIK.
Chikungunya si indwara yari yatangira kugaragara cyane mu Burasirazuba bwa Afurika ugereranyije n’uko imeze mu Burengerazuba bwa Afurika.
Ni indwara iterwa na virusi ya Chikungunya, ikwirakwizwa n’imibu yo mu bwoko bwa Aedes (cyane cyane Aedes aegypti na Aedes albopictus), ari na yo ikwirakwiza izindi ndwara nka Dengue na Zika.










