sangiza abandi

RDB yafunguye imiryango ku bifuza gucunga ibishanga bitanu byo mu Mujyi wa Kigali

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko ruri gushaka abafatanyabikorwa  b’igihe kirekire bo gucunga ibishanga bitanu byo mu mujyi wa Kigali bigeze kure bitunganywa hashorwa imari mu bikorwa byo kubibyaza umusaruro.

Mu itangazo RDB yashyize hanze yavuze ko imirimo yo gutunganya ibi bishanga iri kugana ku musozo ndetse ko kuri ubu igikurikiyeho ari ugushaka uburyo byabyazwa umusaruro.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo iherutse gutangaza ko gutunganya ibishanga bitanu byo mu Mujyi nwa Kigali bigeze kuri 94%.

Mu gihe ibi bishanga bizaba bimaze gutunganywa biteganyijwe ko bizagirwa pariki y’ibyiza nyaburanga bikomatanyije, ibikorwa byo kurengera ibidukikije, ubukerarugendo n’imyidagaduro. Akaba ari yo mpamvu hakenewe umufatanyabikorwa w’igihe kirekire uzabicunga kandi bigakorerwamo ishoramari ry’abikorera.

Mu itangazo RDB yagize ati “ Abatanga ubusabe barimo imiryango yigenga, imiryango itari iya Leta, ibigo by’ubucuruzi cyangwa amatsinda y’ibigo byishyize hamwe”. 

DRB kandi yavuze ko abifuza gucunga ibi bishanga “Bagomba gutanga dosiye yuzuye igaragaza ubushobozi buhamye mu bya tekiniki, ubushobozi mu by’imari, ubunararibonye  mu micungire y’ibikorwa nk’ibyo n’uburyo bazafasha mu micungire yabyo.”

Itariki yo gusoza gutanga ubwo busabe bizarangira ku wa 4 Nyakanga 2026.

Ibishaga biri gutunganywa biri ku buso bungana na hegitari 491. Icya Gikondo kizaba gifite ubuso bwa hegitari 162, icya Nyabugogo gifite ubuso bwa hegitari 131, icya Kibumba kiri ku buso bwa hegitari 68 n’icya Rugenge-Rwintare gifite hegitari 65.

RDB yagaragaje ibyo byose ishingiye ku cyerekezo cy’u Rwanda cyo guteza imbere ubukungu bubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali ukomeje kwaguka.

Buri gishanga cyagiye gihabwa umwihariko w’ibizagikorerwamo aho icya Gikondo cyahawe uwo kugaragaza ibyiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo. Kizashyirwamo amasomero, restaurant ndetse hazaba ari n’ahantu ho kuruhukira.

Igishanga cya Rugenge-Rwintare cyahawe umwihariko wo kugira ikidendezi kinini kiri ku buso bwa hegitari eshanu. Gifata amazi aturuka mu cya Rwampara na Gikondo. Cyagenewe kugaragaza intambwe u Rwanda rwateye mu kubungabunga ibidukikije.

Ni mu gihe Igishanga cya Kibumba cyo cyagenewe uburobyi. Hari ibyuzi bigenda bikurikirana bitandukanye, hashyizwemo ahantu hagenewe ubusitani bw’indabo, hari inyubako izajya igaragarizwamo ibijyanye n’uburobyi mu Rwanda.

Igishanga cya Nyabugogo cyagenewe ubushakashatsi no kwigisha ibijyanye no kurengera no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali bizabyazwa umusaruro
Harimo inzira zizafasha abantu gutembera bareba ibyiza nyaburanga
Gutunganya ibishanga byo muri Kigali bigeze kuri 94%

Photos:

[fluentform id="3"]