sangiza abandi

Muhoozi yahosheje umuriro wari watse hagati ya Bebe Cool na Mutesi Jolly

sangiza abandi

Muhoozi yahosheje amakimbirane yari amaze iminsi hagati y’umuhanzi wo muri Uganda, Moses Ssaali uzwi nka Bebe Cool, na Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly, amusaba gukemura iki kibazo mu bwumvikane.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Kamena 2026, Bebe Cool yatangaje ko yahamagawe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, amugira inama yo guhagarika ayo makimbirane no gusiba ubutumwa yari yashyize ku rubuga rwa X.

Ati “Muri iki gitondo nakiriye telefoni y’umuvandimwe, General Muhoozi Kainerugaba, ku bijyanye n’ikibazo cya Jolly.

Nka mukuru wanjye n’umuyobozi, yangiriye inama yo kubireka, gusiba ubutumwa no gukemura ikibazo mu bwumvikane, aho kubikomeza ku mbuga nkoranyambaga kuko twembi turi abantu ba hafi ye kandi nta mpamvu yo guterana amagambo mu ruhame. Nishimiye inama yampaye kandi nayemeye.”

Nyuma y’ubu butumwa, General Muhoozi na we yanditse kuri X ko Bebe Cool yamaze gusaba imbabazi Mutesi Jolly, ndetse ko na we yazihawe.

Ati “Umuvandimwe Bebe Cool yasabye imbabazi Miss Jolly. Jolly nawe arazakira. Byose byarangiye, buri wese atuze.”

Mutesi Jolly na we yahise ashyira hanze ibaruwa yanditswe n’abanyamategeko be bo mu biro bya Mbidde & Co. Advocates, igaragaza ko Bebe Cool yamaze kubahiriza ibyo yari yasabwe.

Iyi baruwa yagiye hanze kuri uyu wa 18 Kamena 2026 ivuga ko Bebe Cool yasibye ubutumwa bwasebyaga Jolly ku mbuga nkoranyambaga, ndetse anagirana ibiganiro n’umunyamategeko we, Dr. Fred Mukasa Mbidde.

Abanyamategeko ba Mutesi Jolly batangaje ko kubera ko ibyo basabaga byubahirijwe, batagikomeje gahunda yo kujyana Bebe Cool mu nkiko nkuko byari byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze ku munsi w’Ejo ku wa Gatatu.

Icyakora basobanuye ko uburenganzira bwa Mutesi Jolly bugihari mu gihe byazongera kubaho mu gihe kiri imbere.

Aya makimbirane yatangiye nyuma y’uko Bebe Cool ashinje Mutesi Jolly kumutuburira no kumwizeza imikoranire na Visit Rwanda ndetse no gufasha umwana we kujya mu ikipe ya Arsenal.

Ni ibintu Jolly yahakanye yivuye inyuma, avuga ko ashobora kuba yaratekewe umutwe n’abantu bamwiyitiriye.

Ku wa 17 Kamena 2026, Mutesi Jolly yari yahaye Bebe Cool amasaha 48 yo kumusaba imbabazi, bitaba ibyo akamurega mu nkiko amushinja gusebanya no gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma amwangiriza izina by’umwihariko yifashishije ikoranabuhanga.

Gen Muhoozi yasabye Bebe Cool guhagarika ubutumwa yasangizaga ku mbuga nkoranyambaga busebya Mutesi Jolly
Mutesi Jolly nawe yatangaje ko yamaze guharika gahunda yo kujyana mu nkiko Bebe Cool wari umaze iminsi amushinja kumutuburira
Bebe Cool yemeye gukemura ikibazo afitanye na Mutesi Jolly hatifashishijwe imbuga nkoranyambaga

Photos:

[fluentform id="3"]