sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi ba The Wood Foundation

sangiza abandi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Umuyobozi wa The Wood Foundation, Garreth Wood, hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango muri Afurika, David Knoop.

Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi bombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Kamena 2026.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika ku rubuga rwa X, ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye bumaze igihe hagati y’u Rwanda n’iki kigo mpuzamahanga, cyane cyane mu rwego rw’ishoramari mu buhinzi bw’icyayi.

The Wood Foundation imaze igihe igira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi bw’icyayi mu Rwanda binyuze mu bufatanye n’abahinzi, guteza imbere imishinga y’ubuhinzi bw’icyayi, kongera umusaruro no gufasha mu kongerera agaciro icyayi cy’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga.

Iyi mikoranire igamije kandi guteza imbere imibereho y’abahinzi b’icyayi binyuze mu kongera umusaruro n’amikoro yabo.

Uretse ubufatanye mu buhinzi, Perezida Kagame yanaganiriye n’aba bayobozi ku bikorwa by’umuryango mpuzamahanga Kids Operating Room, washinzwe na Garreth Wood afatanyije na Nicola Wood.

Uyu muryango ukora ku rwego rw’Isi mu rwego rw’ubuvuzi, ugamije kongera ubushobozi bwo kubaga abana mu buryo bwizewe, cyane cyane mu bihugu bifite ubuvuzi budateye imbere cyane.

Ukorana n’ibitaro mu bihugu birimo n’u Rwanda, mu kubaha ibikoresho bigezweho byo kubaga, ndetse unafasha mu guhugura abaganga n’abaforomo hagamijwe kunoza serivisi z’ubuvuzi zihabwa abana.

Photos:

[fluentform id="3"]