Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda biyemeje gushyira mu bikorwa byuzuye amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025, ndetse no gufata ingamba zihuse zo kugabanya imirwano ikomeje mu gace Minembwe.
Ibi byatangajwe nyuma y’inama ya gatandatu ya komite ihuriweho yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano (JOC) yabereye i Londres muri iki cyumweru.
Muri iyo nama hatabiriyeho abahagarariye RDC, u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo ihagarariye ubuhuza bw’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, ndetse n’abahagarariye komisiyo ya UA.
Abagize iyi Komite bagaragaje impungenge zikomeye ku kuba imirwano ikomeje kwiyongera, ingaruka z’ibitero bya drones ku baturage ndetse n’ingaruka zabyo ku nzira y’amahoro.
Banagarutse ku kuba ikibazo cy’ubutabazi mu burasirazuba bwa RDC harimo n’icyorezo cya Ebola kigihari.
Basabye ko habaho gushyira mu bikorwa byihuse ihagarikwa ry’imirwano kugira ngo haboneke umwuka wo kuganira no gushaka ibisubizo birambye.
Mu biganiro, RDC yagaragaje ibikorwa iri gukora mu kurwanya umutwe wa FDLR, mu gihe u Rwanda narwo rwatangaje ibyo rukora mu bijyanye no gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi.
Ibihugu byombi byemeranyije gukoresha uruhare bifite ku mpande ziri mu ntambara kugira ngo bagabanye imirwano muri Minembwe.
Byiyemeje kandi gushyigikira koherezwa vuba k’ubutumwa bwo kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano(EJVM+), ndetse no gukomeza gukorana mu rwego rw’Umuryango uhuriweho ushinzwe guhuza ibikorwa by’umutekano (JSCM).
RDC n’u Rwanda kandi bagaragaje ko bashyigikiye ibiganiro bikomeje hagati ya Guverinoma ya RDC n’umutwe wa AFC/M23 bibera i Doha.
Impande zombi ziyemeje kwirinda ibikorwa cyangwa amagambo ashobora kongera umwuka mubi no kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington, harimo no guterana amagambo mu nama mpuzamahanga.
Nubwo ibi byemezo byafashwe, ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC kiracyakomeje kuba ikibazo gikomeye, aho abaturage bategereje ko ibiganiro bya politiki bihinduka ibikorwa bifatika bigarura amahoro.








