Inteko Rusange ya Sena yatumije Minisitiri w’Intebe ngo atange ibisobanuro ku bibazo n’imbogamizi bikigaragara mu byanya byahariwe inganda.
Sena yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Intebe nyuma yo kwemeza raporo yatanzwe na komisiyo y’ubukungu n’imari igaruka ku bibazo byagaragaye mu byanya by’inganda yerekana ko nubwo hari iterambere ryatewe ariko hakiri ibibazo bikwiye kuvugutirwa umuti.
Raporo ya Komisiyo y’Ubukungu n’Imari yagejejwe kuri Sena igaragaza ko hari intambwe imaze guterwa mu guteza imbere ibyanya by’inganda, harimo kuba harakozwe igishushanyo mbonezamiturire, ndetse na bimwe mu bikorwaremezo byibanze byaratangiye gushyirwamo.
Abasenateri bagaragaje bimwe mu bibazo bikigaragara muri uru rwego bikwiye gukemurwa birimo kubanza gukora inyigo yimbitse ya buri cyanya cy’inganda no gukora ibishushanyo mbonezamiturir no kongera gusuzuma uburyo ubutaka bugenerwa ibyanya by’inganda mu turere no mu Mujyi wa Kigali butoranywa hirindwa kubangamira imiturire n’ibindi bikorwa bitandukanye nk’ubuhinzi, ubworozi, imiturire n’ibindi.
Perezida w’iyi Komisyo, Nsengiyumva Fulgence, yagaragaje ko mu byanya by’inganda hakigaragara ibibazo birimo ibikorwaremezo byorohereza abakorera mu nganda.
Yagize ati “ Muri ibi byanya by’inganda haracyabura aho abakozi bafatira amafunguro, aho bivuriza, amacumbi, uburyo bw’ingendo n’ibindi. Nk’uruganda rufite abantu 1000 rukoresha usanga ntahantu bafite bafatira ifunguro nanone kandi habaye impanuka mu ruganda nukujya gushaka aho wivuza ku kigo nderabuzima hanze y’uruganda.”
Senateri Nkubana Alphonse yagaragaje ko hakiri n’ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi ukiri muke usanga habaho kuwusaranganya kandi ibyo biteza igihombo ku bashoramari kuko usanga hari iminsi badakora.
Perezida wa Sena Dr. Kalinda Francois Savier yavuze ko ibibazo byose byagarajwe muri iyi raporo bigomba kubonerwa igisubizo kugira ngo bijyane na gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST2 aho muri iyi gahunda Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego y’uko umusaruro w’inganda ugomba kuzamuka ku gipimo cya 10% buri mwaka.
Mu Rwanda hari ibyanya 11 byahariwe inganda bifite ubuso bwa hegitare 1659 aho birimo ibibanza birenga 1500 nyamara kuri ubu bimaze kubakwamo inganda 303 zatangiye gutanga umusaruro.










