Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura ku wa Gatanu, tariki ya 07 Kanama 2026, Inteko y’Umuco yateguye irushanwa rya videwo ngufi ku Umuganura, ryiswe “ Umunota w’Umuganura 2026”.
Ni irushanwa ryateguwe mu rwego rwo gukundisha Abanyarwanda cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga indangagaciro z’umuco nyarwanda Umuganura ubumbatiye.
Iri rushanwa rigamije gutanga ubutumwa bushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko, kwizihiza Umuganura bazirikana indangagaciro ubumbatiye zirimo kunga ubumwe, gukunda igihugu, kwimakaza umurimo unoze, gusabana, gufashanya, guharanira kwigira n’izindi.
Muri iri rushanwa, hazahembwa batatu ba mbere, aho uwa mbere azahembwa igihembo cy’amafaranga miliyoni imwe (1,000,000 Frw), ariko n’abandi bazaboneka mu 10 ba mbere bahize abandi bakazahabwa ibihembo birimo amafaranga n’ibindi.
Abahiganwa basabwe kuba bakoresha nibura rumwe mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’abantu benshi (TikTok, Instagram, Facebook, X, YouTube Shorts n’izindi) kandi akurikirwa nibura n’abantu ibihumbi bibiri (2,000) kuri rumwe muri zo mbuga.
Uhiganwa kandi agomba kandi kuba ari umuntu ku giti cye, itsinda cyangwa anyuza ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga (content creator).
Inteko y’Umuco yatangaje ko videwo y’abahiganwa igomba kuba ifite igihe kitarengeje umunota umwe gusa, ariko itari munsi y’amasegonda 40 kandi igaragaza ubutumwa bushingiye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro yo kwigira”.
Abazakora izi videwo bazaba basobanurira Abanyarwanda icyo Umuganura ari cyo, akamaro kawo n’indangagaciro ubumbatiye, banabashishikariza abantu kuzawitabira no kwimakaza izo ndangagaciro ubumbatiye.










