sangiza abandi

Abanyarwanda 76% bizeye ko ubukungu bwabo buzazamuka mu mezi 12 ari imbere

sangiza abandi

Ubushakashatsi bw’Ikigo gishinzwe gukusanya amakuru ku myenda kizwi nka TransUnion Rwanda bwakozwe mu gihembwe cya mbere cya 2026, bwagaragaje ko 76% by’Abanyarwanda bateganya ko amafaranga binjiza azazamuka mu mezi 12 ari imbere, mu gihe 16% bateganya ko azaguma ku rwego ariho ubu.

Ni ubushakashatsi buzwi nka ‘TransUnion Consumer Pulse Study’ bwakozwe hagati ya tariki ya 10 Gashyantare na 9 Werurwe 2026, bukaba bwarakorewe ku Banyarwanda 259 bafite imyaka 18 kuzamura.

Bwerekana ko 50% by’ababajijwe bavuze ko bashobora kutazabasha kwishyura imyenda yose bafite mu gihe giteganyijwe. Bamwe bavuga ko bazagerageza kwishyura igice cy’amafaranga, gukoresha amafaranga bari barazigamye cyangwa gushaka indi mirimo y’igihe gito kugira ngo babashe kubona ubwishyu.

Ubushakashatsi bugaragaza kandi ko 34% by’ababajijwe bagabanyije amafaranga bakoreshaga mu bintu bitari ngombwa mu mezi ashize. 

Mu bakoreweho ubu bushakashatsi hari benshi bavuze ko bashoye amafaranga muri serivisi z’ikoranabuhanga n’ibindi bikorwa biteza imbere imibereho yabo.

Umuyobozi Mukuru wa TransUnion Rwanda, Didier Mutabazi, yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kugeza serivisi z’imari ku baturage benshi, ariko ko urugendo rutarangirira aho.

Yagize ati “Kugera kuri serivisi z’imari ntabwo ari ho urugendo rurangirira. Intambwe ikurikiyeho ni ugufasha abaturage benshi kubona ibicuruzwa na serivisi z’imari bibafasha gutangiza imishinga, kugira imitungo no kubaka ubudahangarwa mu bukungu bwabo.”

Ubushakashatsi bugaragaza ko kubona inguzanyo bikomeje kuba kimwe mu byifuzo bikomeye abaturage bafite aho 98% by’ababajijwe bavuze ko inguzanyo ari ingenzi mu iterambere mu gihe 42% bo bemeje ko bafite uburyo buhagije bwo kubona serivisi z’inguzanyo bakeneye 37% bavuze ko ntazo bakeneye mu gihe mu gihe 21% bifashe.

Inguzanyo z’umuntu ku giti cye n’izo kwishyura amashuri ni zo zasabwe cyane.

Ubu  bushakashatsi bagaragaza ko mu gihe cy’umwaka inguzanyo z’abantu ku giti cyabo zizakwa ku kigero cya 47%, mu gihe iz’abanyeshuri ziri ku kigero cya 28%.

Bwerekana ko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa no kumenya akamaro ko gukurikirana amakuru ajyanye n’inguzanyo zabo aho mu  2026, 70% by’ababajijwe bavuze ko nibura buri kwezi bareba uko inguzanyo zabo ziteye. Mu gihe 96% bavuze ko gukomeza gukurikirana amakuru y’inguzanyo ari ingenzi cyane.

Mutabazi yavuze ko ibisubizo by’ubu bushakashatsi bigaragaza ko abaturage basobanukiwe akamaro k’inguzanyo kandi bashaka uburyo bwo kuzamura ubukungu bwabo.

Yagize ati “Ibi bisaba buri rwego rwose rw’imari gukorera hamwe kugira ngo rwongere icyizere mu ikoreshwa ry’amakuru y’imari, ruteze imbere itangwa ry’inguzanyo mu buryo buboneye kandi rutange ibisubizo bifasha kuzamura ubukungu mu buryo burambye.”

Abanyarwanda 76% bizeye ko ubukungu bwabo buzazamuka mu mezi 12 ari imbere

Photos:

[fluentform id="3"]