sangiza abandi

Abanyeshuri 42 biga mu mahanga basobanuriwe inshingano za RDF

sangiza abandi

Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Col Simon Kabera, uyu munsi yakiriye ku Cyicaro Gikuru cya RDF giherereye i Kimihurura itsinda rigizwe n’urubyiruko 42 rw’Abanyarwanda biga mu mahanga.

Aba banyeshuri baturutse mu Bubiligi, Kanada, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa na Nijeriya, bari mu Rwanda mu rugendo rwiswe Youth Tour 2026. 

Uru ruzinduko rwabo ku Cyicaro Gikuru cya RDF rwari rugamije kubafasha gusobanukirwa neza uruhare rwa RDF mu kurinda ubusugire bw’u Rwanda, kubungabunga umutekano w’igihugu no kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu bwacyo.

Mu kiganiro yabagejejeho, Lt Col Kabera yasobanuye urugendo rwo kwiyubaka rwa RDF yanyuzemo, agaruka ku mateka y’u Rwanda n’ibyabaye bikageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Yanagaragaje uruhare rw’Ingabo za RPA Inkotanyi mu guhagarika Jenoside, gutabara abaturage b’inzirakarengane, kubohora igihugu no gushyiraho urufatiro rw’amahoro, ubumwe n’umutekano u Rwanda rwishimira muri iki gihe, ruyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, wayoboye RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Lt Col Kabera yavuze ko intsinzi ya RPA Inkotanyi yubakiye ku ndangagaciro n’imyitwarire myiza birimo gukunda igihugu, imyitwarire iboneye, kwitangira abandi, gukorana umwete, kwihangana, ubunyangamugayo no kubahiriza amategeko n’amabwiriza.

Yanashishikarije aba banyeshuri gukomeza kwishimira kuba ari Abanyarwanda no gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bakura mu mahanga mu guteza imbere u Rwanda.Yabasabye kandi gukomeza kuba maso birinda amakuru y’ibinyoma n’inkuru ziyobya zinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga no ku zindi nzira z’itumanaho.

Aba banyeshuri banagiranye ikiganiro na Ofisiye bato ba RDF, barimo Capt Michael Nsengiyumva ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza  mu iterambere ry’Ibigo, Capt Meron Rugazora, umupilote, na Capt Arielle Sekamana ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza  mu ikoranabuhanga n’itumamaho.

Aba basirikare babasangije ubunararibonye bwabo mu kazi ka gisirikare banabashishikariza kuzagaruka mu Rwanda nyuma yo kurangiza amasomo yabo kugira ngo batange umusanzu mu iterambere ry’igihugu. Babasobanuriye ko RDF iha amahirwe urubyiruko  yo gukorera igihugu, bakoresheje ubumenyi n’ubushobozi bavana mu mahanga.

Lt Col Kabera yashimiye  uru rubyiruko kuba rwasuye Icyicaro Gikuru cya RDF, anabararikira gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, gukunda igihugu no kugikorera aho bazaba bari hose mu nshingano bazahitamo.

Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, yasobanuriye abanyeshuri 42 biga mu mahanga inshingano za RDF
Abanyeshuri 42 biga mu mahanga basobanuriwe inshingano za RDF
Abanyeshuri bagize umwanya wo kubaza ibibazo
Basobanuriwe neza uruhare rwa RDF mu kurinda ubusugire bw’u Rwanda, kubungabunga umutekano w’igihugu no kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu bwacyo

Photos:

[fluentform id="3"]