Nyuma y’uko urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi rurangiye mu 1994, hari hakurikiyeho urundi rugamba wo kongera kubaka igihugu cyari cyarasenyutse aho byari bimeze nko kongera kubaka bundi bushya.
Kimwe mu byagombaga kwibandwaho ku ikubitiro kwari ukongera kubaka inzego za Leta kuko zose zari zasenyutse. Nyuma y’uko Jenoside irangiye ntabwo igihugu cyari gifite abayobozi bahagije bayobora inzego zose ari nayo mpamvu hagiye hagaragara amwe mu mazina ayobora Minisiteri zirenze imwe dore ko hari n’uwayoboye zirindwi.
Nubwo guhindurirwa inshingano muri Guverinoma biba bigamije guhuza ubunararibonye bw’abayobozi n’ibikenewe muri icyo gihe, hari bamwe bagiye barangwa no kuyobora Minisiteri nyinshi kurusha abandi.
Ibi byose byari bigamije kuzamura inzego zose ntana rumwe rusigaye inyuma byumvikana ko uwari ufite ubushobozi byabaga ngombwa ko ajya gutanga umusanzu mu yindi minisiteri kugira ngo hatabaho icyuho hakagira isigara inyuma.
Muri iyi nkuru, turagaruka ku bayobozi batanu bamaze kuyobora Minisiteri nyinshi mu Rwanda, abo ni Dr. Vincent Biruta, James Musoni, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya, Dr. Charles Murigande na Dr. Valentine Uwamariya.
1. Dr. Vincent Biruta: Amaze kuyobora Minisiteri zirindwi

Dr. Vincent Biruta ni we muyobozi umaze kuyobora Minisiteri nyinshi kurusha abandi muri Guverinoma y’u Rwanda kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu bihe bitandukanye, amaze kugirirwa icyizere cyo kuyobora Minisiteri zirindwi, anahabwa izindi nshingano zikomeye zirimo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho ndetse na Sena.
Urugendo rwe muri Guverinoma rwatangiye mu 1997, agirwa Minisitiri w’Ubuzima, inshingano yakoze kugeza mu 1999, aho yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Ubwikorezi n’Itumanaho, ayiyobora kugeza mu 2000.
Nyuma y’igihe ayoboye Inteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho na Sena, yongeye kugaruka muri Guverinoma mu Ukuboza 2011, agirwa Minisitiri w’Uburezi, inshingano yakoze kugeza muri Nyakanga 2014.
Ku wa 24 Nyakanga 2014, yagizwe Minisitiri w’Umutungo Kamere, ayobora iyi Minisiteri kugeza ku wa 31 Kanama 2017, ubwo habagaho ivugururwa ry’inzego za Leta.
Nyuma y’iryo vugururwa, yagizwe Minisitiri w’Ibidukikije kuva muri Kanama 2017 kugeza ku wa 4 Ugushyingo 2019. Icyo gihe, Perezida Paul Kagame yamugize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane umwanya yamazeho kugeza ku wa 12 Kamena 2024.
Kuva icyo gihe kugeza ubu, Dr. Vincent Biruta ni Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, ari na yo Minisiteri ya karindwi amaze kuyobora mu rugendo rwe muri Guverinoma y’u Rwanda.
2. James Musoni: Yayoboye Minisiteri esheshatu

James Musoni na we ari mu bayobozi bagiriwe icyizere inshuro nyinshi aho yayoboye Minisiteri 6 zitandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda.
Yatangiye ayobora Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda, Iterambere ry’Ishoramari, Ubukerarugendo n’amakoperative aho yayiyoboye kuva2005-2006
Muri Werurwe 2008, yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, umwanya yamazeho umwaka umwe kugeza muri Gashyantare 2009. Nyuma yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ayiyobora kugeza muri Gicurasi 2013.
Ku wa 24 Nyakanga 2014, Perezida Paul Kagame yamugize Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, inshingano yakoze kugeza ku wa 31 Kanama 2017.
Nyuma y’ivugururwa rya Guverinoma ryo muri Kanama 2017, yongeye kugirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, inshingano yakoze kugeza ku wa 18 Ukwakira 2018.
Icyo gihe yagizwe Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe umwanya yamazeho imyaka hafi 5 kugeza muri Nyakanga 2023.
James Musoni, kandi yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe.
3. Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya: Yayoboye Minisiteri enye

Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya ni umwe mu bagore bagiriwe icyizere cyo guhabwa inshingano zitandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, aho mu bihe bitandukanye, yayoboye Minisiteri enye.
Yatangiye kuyobora Minisiteri muri Werurwe 2006, agirwa Minisitiri w’Uburezi umwanya yariho kugeza mu Werurwe 2008.
Ntiyari mushya muri iyi Minisiteri kuko yayibayemo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse nyuma aza no kuba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Makuru na Kaminuza mbere yo kuyiyobora.
Mu 2011 yoherejwe kuyobora ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga ryahoze ryitwa KIST. Kuva mu 2013, Perezida Paul Kagame yamwohereje guhagararira u Rwanda mu Burusiya, aho yamaze imyaka itandatu, mu 2019 agirwa Minisitiri w’Ibidukikije.
Ku itariki 12 Kamena 2024 Dr. Mujawamariya yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA), iba Minisiteri ya kane ayoboye.
Izi nshingano yazivuyemo yirukanwe na Perezida Paul Kagame muri Nyakanga 2024 nyuma y’uko hari ibyo yari akurikiranyweho yakoze ubwo yari Minisitiri w’Ibidukikije.
4. Dr. Charles Murigande: Yayoboye Minisiteri enye

Dr. Charles Muligande ni umwe mu banyapolitiki bagize uruhare rukomeye mu kubaka inzego za Leta nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu bihe bitandukanye, yagiriwe icyizere cyo kuyobora Minisiteri enye.
Dr. Muligande yabaye na Minisitiri w’Uburezi (2009-2011), Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri (2008-2009), Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (2002-2008) na Minisitiri wo gutwara abantu n’itumanaho (1995-1997).
Yakoze kandi indi mirimo itandukanye aho yabaye Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda muri Kanama 2016.
Yahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo u Buyapani, Australie, Nouvelle-Zélande, Thailand na Philippines kuva mu 2011 kugera mu 2015.
Yabaye kandi Umujyanama wa Perezida w’u Rwanda (1994-1995) nyuma aza gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi muri Gashyantare 1998 aza kongererwa gutorwa bwa kabiri kuri uwo mwanya mu Ukuboza 2001.
Kuri ubu Perezida Kagame yagize Dr. Muligande Umusenateri aho yakuwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Dr Murigande afite impamyabumenyi y’Ikirenga mu Mibare yakuye muri Kaminuza ya Namur mu Bubiligi mu 1986 ni nyuma y’uko ari naho yari arangirije amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza aho yabonye n’amanota y’ikirenga (grande distinction).
5. Dr. Valentine Uwamariya: Yayoboye Minisiteri eshatu

Dr. Valentine Uwamariya na we ni umwe mu bagore b’abahanga bagiriwe icyizere gikomeye muri guverinoma y’u Rwanda, aho yayoboye minisiteri eshatu zikomeye mu bihe bikurikirana.
Yatangiye urugendo rwe rwo kuyobora Minisiteri muri Gashyantare 2020 ayobora Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), umwanya yariho kugeza muri Kanama 2023 aho yahinduriwe inshingano aba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).
Muri Kamena 2024, yabaye Minisitiri y’Ibidukikije, umwanya yariho kugeza muri Nyakanga 2025 mbere yo kugirwa Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko mu mpera z’uwo mwaka.
Ku wa 21 Ukwakira 2025, ni bwo Dr. Uwamariya yagizwe Umusenateri muri Sena y’u Rwanda.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubutabire, yakuye muri Kaminuza ya Witwatersrand muri Afurika y’Epfo, n’iy’ikirenga yakuye muri kaminuza IHE-Delft.








