Umunyamerika Ashton Hall, ukubutse mu Rwanda, yaje ku rutonde rwa Forbes Top Creators 2026, rw’abantu 50 bakoresha imbuga nkoranyambaga (content creators) binjirijeho amafaranga menshi kurusha abandi ku Isi.
Abantu 50 ba mbere bakorera akayabo ku mbuga nkoranyambaga bari kuri uru rutonde, bose hamwe binjije Miliyari 1.02 y’Amadolari ya Amerika.
Uru rutonde ruyobowe n’icyamamare Mr Beast winjije miliyoni 300 z’amadolari, agakurikirwa na Dhar Mann ku mwanya wa kabiri na miliyoni 65, Steven Bartlett ku mwanya wa gatatu na miliyoni 52, ndetse na Markiplier ku mwanya wa kane winjije miliyoni 38 z’amadolari
Mu bazwi cyane n’abanyarwanda, harimo IShowSpeed, uza ku mwanya wa 8 ho izi mbuga zamwinjirije akayabo ka miliyoni 30 z’amadolari. Uyu aherutse kuvugwa cyane mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2026 ubwo yasuraga igihugu mu rugendo yakoreye muri Afurika.
Ashton Hall na we ukubutse mu Rwanda, yaje ku mwanya wa 41 aho yinjije miliyoni 10 z’Amadolari ya Amerika (ni ukuvuga arenga miliyari 14 Frw).
Aya mafaranga yayakuye mu bikorwa bye byo gukora amashusho y’imyitozo ngororamubiri, kwamamaza ibicuruzwa, ndetse no kwamamaza gahunda zifasha abantu kwita ku miterere y’imiri yabo akoresheje ikoranabuhanga.
Kugeza ubu Ashton Hall akurikirwa n’abarenga miliyoni 18 kuri Instagram, mu gihe kuri Youtube ari abarenga miliyoni 5.
Uyu Ashton Hall akubutse mu Rwanda aho yagiriye ibihe byiza
Ashton Hall wari umaze iminsi mu Rwanda, yasoje uruzinduko yagiriye mu rw’imisozi igihumbi kuri uyu wa mbere tariki 14 Nyakanga 2026 aho yatembereye ibice bitandukanye by’igihugu arikumwe na Enock Uwizeye wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Kagarara cyangwa Ashton Small wari wamutumiye ndetse banakoranye ingendo mu bihugu bitandukanye by’Afurika.
Aba bombi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi bunamira inzirakarengane ziharuhukiye. Basuye kandi inzu y’imikino n’imyidagaduri ya BK Arena, basura na Stade Aamahoro ndetse na Zaria Court hose habera imikino anifatanyijemo n’abo bahasanze. Ashton Hall yanasuye ahazwi nko ku Ibere rya Bigogwe ndetse ahagirira ibihe byiza.

By’umwihariko Kagarara (Ashton Small) we, yanamusuye iwe mu rugo yishimira ibikorwa bakoranye.
Uretse ibyo, yasuye umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda, The Ben, mu rugo rwe. Ubwo yari mu rugo rwa The Ben, Ashton Hall yavuze ko yanyuzwe cyane n’uruzinduko yagiriye mu Rwanda, agaragaza ko mu bihugu byose amaze gusura ari mu Rwagasabo ari ho yagiriye ibihe byiza kurusha ibindi. Ni naho yemereje ko azagaruka mu Rwanda mu mezi atandatu ari imbere.
Ashton Hall yerekanye umutima wa kimuntu, aho yahaye Kagarara imodoka nshya yo mu bwoko bwa KIA Sorento n’inkunga y’amadorali ibihumbi bitanu ($5,000) arenga miliyoni 7 Frw.










