sangiza abandi

U Rwanda rwashimiye Belén Calvo Uyarra usoje inshingano zo guhagararira EU i Kigali

sangiza abandi

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yashimiye Belén Calvo Uyarra wasoje inshingano zo kuba  Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda.

Kuri uyu wa 14 Nyakanga 2026 ni bwo umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Dr. Usta Kaitesi, yakiriye Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, wamusuye mu ruzinduko rwo kumusezeraho nyuma yo gusoza inshingano ze.

Mu butumwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yanyujije ku rubuga rwa X yatangaje ko Minisitiri Kaitesi yashimiye Belén Calvo Uyarra uruhare yagize mu kurushaho gukomeza no guteza imbere umubano w’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu gihe yari amaze akorera mu Rwanda.

Minisitiri Kayitesi yashimiye Ambasaderi Belén Calvo ku ruhare rwe rwagize akamaro mu gushimangira ubufatanye bumaze igihe hagati y’u Rwanda n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi, anamwifuriza kuzagira amahirwe n’intsinzi mu mirimo azakomeza gukora nyuma yo gusoza inshingano ze mu Rwanda.

U Rwanda na EU, bisanzwe bifitanye ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, iterambere, uburezi, ibikorwa remezo, kurengera ibidukikije, umutekano no guteza imbere imiyoborere myiza bikaba ari umubano impande zombi zikomeje gushimangira.

Belén Calvo Uyarra yari amaze imyaka ine muri iyi mirimo kuko yatangiye inshingano zo kuba  Ambasaderi wa EU mu Rwanda muri  Nzeri 2022.

Nyuma yo gusoza inshingano ze mu Rwanda Belén Calvo Uyarra azasimburwa na Jérémie Blin, umudipolomate w’Umufaransa wahawe uburenganzira bwo guhagararira EU mu Rwanda afite icyicaro i Kigali.

Minisitiri Dr. Usta Kaitesi yashimiye Belén Calvo Uyarra usoje inshingano zo guhagararira EU mu Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]