sangiza abandi

Abanyarwanda 2 bacyekwaho ibyaha bya Jenoside bafatiwe Canada no mu Budage

sangiza abandi

Abanyarwanda babiri bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafashwe n’inzego z’ubutabera za Canada n’u Budage mu bihe bitandukanyu, nyuma y’igihe kinini bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi.

Itabwa muri yombi ryabo ryatangajwe n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2026.

Abatawe muri yombi ni Laurent Nduwayezu wafashwe n’inzego z’ubutabera za Canada ku wa 22 Kamena 2026 ndetse na Innocent Sebagoyi wafatiwe mu Budage ku wa 1 Nyakanga 2026.

Innocent Sebagoyi w’imyaka 59 wavukiye mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasira inyokomuntu, ndetse no gushishikariza ku buryo buziguye cyangwa butaziguye abantu gukora Jenoside.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari atuye mu cyahoze ari Komini Kayove, aho yari Burugumesitiri wungirije, ashinzwe ubutegetsi n’amategeko. Aregwa kandi kugira uruhare mu kwica Abatutsi mu bice bitandukanye byari bigize iyo Komini Kayove, no gutanga amabwiriza yo kubagaba ho ibitero bari bahungiye ku Ishuri rya Muyange.

Ifatwa rye ryakozwe hashingiwe ku nyandiko ikubiyemo ikirego n’urwandiko mpuzamahanga rwo gufata uwakoze icyaha byatanzwe mu mwaka wa 2019.

Ni mu gihe Laurent Nduwayezu w’imyaka 68 we, yavukiye mu Karere ka Burera akaba yari atuye mu cyahoze ari Komini Rubavu, aho yari umukuru ushinzwe umutekano mu ruganda rwenga ibisembuye n’ibidasembuye rwa BRALIRWA, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, ndetse no kurimbura n’ubwicanyi nk’ibyaha byibasira inyokomuntu.

Aregwa kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi mu bice bitandukanye by’icyahoze ari Komini Rubavu, ndetse no kwitabira inama zategurwagamo urugamba rwo kurimbura Abatutsi.

Ifatwa rye ryakozwe hashingiwe ku nyandiko ikubiyemo ikirego (indictment) n’urwandiko mpuzamahanga rwo gutabwa muri yombi byatanzwe mu mwaka wa 2014.

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwashimye inzego z’ubutabera za Canada n’u Budage ku bufatanye zikomeje kugaragaza mu gushakisha, kumenya, gufata no kugeza imbere y’ubutabera abantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bari ku butaka bwabo.

U Rwanda rugaragaza ko rugikeneye ubufatanye mpuzamahanga mu gushakisha abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi barenga 1000 bari hirya no hino ku Isi.

Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko mu mpapuro 1.199 u Rwanda rwohereje mu mahanga zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu 63 gusa ari bo bamaze kugezwa imbere y’ubutabera kugeza mu 2026. Muri bo, 32 bohererejwe u Rwanda baraburanishwa, mu gihe abandi 31 baburanishirijwe mu bihugu byiyemeje kubaburanisha aho kubohereza mu Rwanda.

Photos:

[fluentform id="3"]