sangiza abandi

Tuyizere Jean Baptiste yagaragaje intimba yatewe n’urupfu rwa Byiringiro bakinanaga

sangiza abandi

Umukinnyi Tuyizere Jean Baptiste ukinira Kepler VC yagaragaje intimba n’agahinda yatewe n’urupfu rwa Byiringiro Patrick bakinanaga, witabye Imana ku wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 20226 azize uburwayi bwa kanseri y’igifu.

Byiringiro yari umukinnyi ufite icyo asobanuye kuri Tuyizere cyane ko aba bombi bakinaga no ku mwanya umwe wo hagati (Middle blocker) mu ikipe ya Kepler VC.

Tuyizere Jean Baptiste yagaragaje uko yashenguwe n’urupfu rwa Byiringiro Patrick abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 (Story).

Mu butumwa bwanditse bya gisizi, Tuyizere yanditse agira ati,”

Yewe muvandimwe wanjye,
Urupfu rwagutwaye rutatubajije,
Rusiga umutima wanjye warashengutse,
Rusiga urugo rwacu rwambaye ituze ribabaza.

Ijwi ryawe ntirigicanira mu rugo
Aho wambukaga hasigaye urwibutso.
Twari dusangiye ibyishimo n’imibabaro,
None nsigaye mvugana n’ibuka ryawe gusa.

Ndaguhamagara umutima ukansubiza amarira,
Nkwibuka amaso akuzura.
Nta munsi ushira ntakubuze,
Kuko icyuho wasize ntikizibwa n’undi.

Waruhutse mu maso yacu
Ariko uzahora uri muzima mu mitima yacu.
Imana ikwakire mu bayo,
Iguhe iruhuko ridashira,
Natwe iduhe imbaraga zo kwakira icyo tudashoboye guhindura.

Ruhukira mu mahoro, muvandimwe.
Urwibutso rwawe ruzahora rutubamo,
Kandi urukundo twagukundaga ntiruzigera rushira.”

Tuyizere Jean Baptiste wageze muri Kepler VC avuye muri REG VC, yari amaze imyaka 3 akinana na Byiringiro Patrick muri iyi kipe kuva muri 2023 yashingwa.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Nyakanga 2026 hazaba umugoroba wo kwibuka Byiringiro Patrick, aherekezwe bwa nyuma ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2026.

Tuyizere Jean Baptiste (Ibumoso) yegeranye na Byiringiro Patrick (iburyo) nyuma y’uko Kepler VC itwaye igikombe cyo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel 2024 muri Groupe Scolaire Officiel de Butare (Indatwa n’Inkesha School).
Byiringiro Patrick yitabye Imana azize uburwayi

Photos:

[fluentform id="3"]