Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba na Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi yavuze ko Politiki nzima ari iyo guhangana n’ibibazo biriho, atari politiki y’ibinyoma no guhimba kuko iyo yongera ibibazo aho kubicyemura.
Kuri uyu wa Gatanu i Rusororo ku Intare Arena hateraniye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu nama ya biro politiki yayo yitabiriwe n’abanyamuryango barenga 2000 n’abandi bashyitsi.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye inama
Afungura iyi nama mu ijambo rye, umunyamabanga mukuru wa FPR Inkotanyi, Amb. Christophe Bazivamo, yashimye uruhare rwa buri Munyamuryango mu kubaka u Rwanda mu myaka 32 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Mu ijambo rye ,Chairman wa FPR inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko politiki nyayo kandi ya FPR ikwiye kuba koko politike icyemura ibibazo.
Yagize ati”Ubundi abantu bavuga RPF cyangwa andi mashyaka bikajya muri Politike politike ikaba rwaserera. Politike jye numva ya RPF ni uguhangana n’ibibazo tugashaka ibisubizo. Nta yindi politike.
Politiki y’ibinyoma no guhimba no kubeshya no gushakisha uko watirisha…..bimwe mwita gushushanya rimwe na rimwe ibyo biguha ibindi bibazo ntabwo biguha ibisubizo ahubwo byongera ibibazo ku byo wari ufite”.
Perezida Kagame avuga ko ibi bijyana n’uburyo abantu babanye cyangwa se umubano hagati y’ibihugu
Ati”Nujya gufatanya n’abandi urabanza wowe ukumva ikikurimo ufite ni iki wowe utanga kugirango uhuze n’icyo undi atanga mwese mubigiremo inyungu ari wowe ari n’uwo mufatanyije”.
Perezida Kagame avuga ko hakiri ikibazo cy’amateka u Rwanda ndetse na Africa bisangiye, aho usanga abantu basa nk’aho tacyo bafite bashyira ku meza ngo basangire n’abandi ahubwo Africa igahora ishaka ko abandi bagira icyo bashyira ku meza ngo babone kuza bagasangira.
Ibi ngo bituma imibanire ya Africa n’ibindi bice by’igihugu usanga Africa ihora ikeneye kugabirwa no gufashwa gusa.Aha Perezida Kagame akavuga ko bidakwiye guhora uko kuko ari ukwisuzuguza asaba abantu kutemera gusuzugurwa bigira ubusa,badakwiye kwemera kuba ubusa ahubwo ibihugu bikwiye guteza imbere ibyo bifite aho gufashwa n’abandi bagamije gutwara na bicye byari bihari.









