sangiza abandi

“Ntimugapfukamire abakobwa mutera ivi ni imico y’abakorera Satani” -Dr. Apôtre Gitwaza

sangiza abandi

Umushumba mukuru w’itorero Zion Temple Celebration Center, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, yavuze ko umuhango wo guterera umukobwa ivi umwambika impeta udakwiye, kuko ari urwiganwa rw’ahandi nyamara Imana gusa ari yo ikwiye gupfukamirwa.

Ibi yabigarutseho mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ari kwigisha,aho yamaganye uyu muco ukorwa n’abahungu bapfukamira abakobwa babambika impeta mbere yo kubana nk’umugabo n’umugore.

Ati”Ikindi mbabwira gikomeye mutazi, ariko cyakwirakwijwe n’abakorera satani, mwe murabikora abahungu, guterera umukobwa ivi ngo umwambike impeta biriya muba mukoze, uba ubaye munsi y’imbaraga zindi niyo mpamvu mubona amago atacyubakwa”.

Gitwaza yavuze ko Bibiliya yigisha gupfukamira Imana gusa.

Ati” Ntugaterere umukobwa ivi na gato. Bibiriya iravuga ngo muzapfukamire Imana yonyine, iriya ni imico wazanywe n’abakorera Satani, yemerwa n’abakirisito n’abana b’Imana ntuzabikore ngo uterere umukobwa ivi”

Yatanze urugero rwo muri Bibiliya aho malayika ngo yabujije Yohana kumupfukamira amwibutsa ko Imana gusa ari yo yo gupfukamirwa,anasaba abakobwa kujya babuza abahungu kubapfukamira.

Apôtre ati “Yohana yagiye guterera malayika ivi maralayika ati ‘No, no, no, ndi imbata mugenzi wawe, ni Imana yonyine yo gupfukamirwa.’ Mwa bakobwa mwe, umuhungu najya kuguterera ivi, menya ko usenye. Uzahite umubwira uti, ‘Oya, winterera ivi, sindi Imana uzabyange”.

Gitwaza kandi yibukije abakirisito ko ibi bitari no mu muco nyarwanda,bityo abantu badakwiye kwigana ibyo batazi byakomotse muri Amerika na Aziya.

Ati”Mbere ya byose ibyo si n’imico ya Kinyarwanda, mwayanduriye he? Muzagenda muhiga inyoni mutahane ibihunyira? Ntimukigane ibyo mubona abanyamerika bakora ndabinginze, ntimurebe ibyo abanyaburayi bakora. Ni bangahe bubatse? Bose ni aba divorce kubera ibyo byo gutera ivi kuko si Imana iba iyoboye urwo rugo, ahubwo urwo rugo ruba ruyobowe n’ikidayimoni cy’uwo bapfukamiye.”

Mu nyigisho ze, Apôtre Gitwaza yashimangiye ko gupfukamira bikwiye gukorerwa Imana gusa ntihabeho urwiganwa.

Uyu muco wo gupfukamira abakobwa mu gihe abahungu babasaba urukundo no kubana nk’umugabo n’umugore, usanga hirya no hino uharawe ndetse warahinduwe ibirori bamwe bishimira n’ubwo hari umubare w”abatari bacye babinenga.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]