sangiza abandi

Uko Habyarimana yiyambitse uruhu rw’intama kandi ari ikirura

sangiza abandi

Ku mugoroba wo ku wa 4 Nyakanga 1973, nibwo Habyarimana Juvenal wari Minisitiri w’Ingabo yakoresheje abasirikare yayoboraga mu guhirika ubutegetsi bwa Grégoire Kayibanda nyamara bari nk’agati gakubiranyije.

Nyuma yo kumuhirika ku butegetsi mu gitondo cyo ku wa 5 Nyakanga ni bwo  Habyarimana n’abandi basirikare icumi biyise ‘Camarades du 5 Juillet’ basohoye itangazo ry’uko Kayibanda wari Perezida yahiritswe ku butegetsi byashyize iherezo kuri repubulika ya mbere y’u Rwanda nyuma y’uko rubonye ubwigenge.

Kayibanda wari Perezida wa mbere w’u Rwanda nyuma y’ubwigenge yahise ahinduka imfungwa, hamwe n’abo mu muryango we, abanyapolitiki n’abasirikare bakuru, abenshi bakomokaga mu majyepfo y’u Rwanda no mu gice cyo hagati cyarwo.

Umwaka wa 1973 Kayibanda yahirikiwemo watangiye mu gihugu hari ibibazo byinshi cyane cyane ivanguramoko ryari ryatangiye gufata indi ntera. Mu mashuri no mu mirimo, Abatutsi bari kwicwa ahandi birukanwa umusubizo bazira ubwoko bwabo.

Nyuma y’iminsi 25 habaye coup d’Etat, Tariki ya 1 Kanama 1973 nibwo Habyarimana yashyizeho Guverinoma ya mbere.

Habyarimana amaze kugera ku butegetsi ntacyo yahinduye ku byo Kayibanda yakoze byo kwanga urunuka Abatutsi ahubwo yarushijeho kuko ari we wanogeje umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe mu mbwirwaruhame yo ku wa 6 Nyakanga 1973, Habyarimana yagize ati “Mwaraye mwumvise ingingo z’ingenzi zemejwe n’ingabo z’igihugu kugira ngo u Rwanda rwacu rukomeze rugire amahoro. Ingabo z’igihugu nta bundi buryo zari zifite butari ubwo guhagarika abatari bacyitaye ku mutekano w’abaturage”.

Habyarimana yashinje abo yise “abanzi b’amahoro”, maze agerageza kwerekana ifatwa ry’ubutegetsi nk’impinduramatwara ishingiye ku ndangagaciro.

Habyarimana yavuze ko abari bayoboye u Rwanda bacuraga amagambo, bakarara bapagasa bayahwihwisa, kugira ngo bitoneshe “nk’ibya kera”, maze asebya uwamureze ko yagizwe igikoresho.

Habyarimana yavuze ko ubutegetsi bwe bushakira amahoro abantu bose, mu guharanira iterambere Abanyarwanda bari barangamiye.

Nyuma yo gufata ubutegetsi, Habyarimana yashyizeho intego za nyirarureshwa aho yavuze ko igihugu kigiye kuyoborwa mu buryo butandukanye n’ubwa Kayibanda yari amaze guhirika avuga ko agiye gushyira imbere; Ubumwe, Amahoro n’Amajyambere.

Ibi nubwo byavuzwe gutya nta n’isegonda na rimwe byigeze bikurikizwa kuko na we yakomereje mu mujyo w’irondabwoko ryikoma Abatutsi ribiba urwango ndetse no kurusha uko byari bimeze ku butegetsi bwa Kayibanda.

Nubwo Coup d’état yabaye nta maraso amenetse mu masaha yayo ya mbere gusa. Hagati ya 1974 na 1977, abantu 56, abenshi muri bo bari abayobozi b’ubutegetsi bwari bumaze guhirikwa, bishwe n’inzego z’umutekano.

Ni nako byagenze kuri Kayibanda kuko yapfiriye mu buroko mu 1976, bikekwa ko yishwe n’inzara nyuma y’igihe yari amaze afungiwe na Habyarimana mu rugo rwe rwari i Kavumu muri Perefegitura yahoze ari iya Gitarama.

Habyarimana yashinze MRND ayigira ishyaka rukumbi ryemewe n’amategeko, anashimangira politiki y’amajonjora n’ipiganwa rishingiye ku bwoko yabuzaga Abatutsi amahirwe angana yo kwiga no kubona akazi mu nzego za Leta, bityo akarushaho gukomeza imikorere y’ubutegetsi ishingiye ku ivangura no guheza.

Iyi mikorere yari ihabanye kure n’ibyo yavugiraga kuri radiyo aho yavugaga ko aharanira amahoro y’Abanyarwanda bose nk’uko yari yabishimangiye mu mbwirwaruhame ye.

Ati “Mwumvikane mwese kandi mwubahane. Murwanye icyashaka kubateranya, gishingiye ku bwoko cyangwa ku karere. Ababunza impuha bose n’ abagenzwa no kwanganisha abantu mubime amatwi, mubamenyeshe abashinzwe kubahiriza amahoro mu gihugu. Mukurikire inama komite y’ amahoro ibagira.”

Mu myaka 21 Habyarimana yamaze ku butegetsi ntacyo yigeze ahindura ku bibazo by’amacakubiri byaranze repubulika ya mbere ahubwo yarushijeho kubiba ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi mu baturage acura ndetse akanategura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Habyarimana azibukwa nk’umusirikare wikunze kurusha igihugu agambanira Perezida we, wazimije ubuzima bwa politiki bw’igihugu akagita mu manga, agashyira u Rwanda mu nzira y’amakuba n’ibyago ndetse ingaruka zabyo igihugu cyakomeje kuzishyura mu buryo bukomeye kugeza n’ubu.

Politiki ya Habyarimana y’irondakoko yagize uruhare rutaziguye mu bikorwa byo kwica Abatutsi na mbere y’uko Jenoside itangira ndetse ni na yo yagejeje u Rwanda ku mateka mabi yatwaye ubuzima bw’Abatutsi muri Jenoside mu 1994 barenga miliyoni bishwe mu minsi 100 gusa. 

Habyarimana n’abasirikare yari ayoboye bahiritse Kayibanda ku butegetsi.

Photos:

[fluentform id="3"]