Kuri uyu wa Kane Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madame Alice KAYITESI, ari kumwe n’Abayobozi b’Uturere batandukanye mu ntara y’amajyepfo, bitabiriye gahunda yo kwigiranaho ku buryo bwo kuvana abaturage mu bukene yabereye mu Karere ka Nyamagabe.
Nyamagabe yatoranyijwe nk’akarere ko kwigirwaho bitewe n’uko gahunda yako Nyamagabe GiraWigire yagaragaje umusaruro ufatika mu gufasha abaturage kwivana mu bukene binyuze mu bufatanye bw’inzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe,Hildebrand NIYOMWUNGERI, yavuze ko intsinzi y’iyi gahunda ishingiye ku kuba yaragizwe iya buri wese, aho abayobozi b’amashami, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abakozi b’akarere bose bayigize inshingano zabo.
Yagaragaje ko buri muyobozi w’ishami asabwa kugenera nibura 30% by’ingengo y’imari akoresha ibikorwa bifasha abagenerwabikorwa ba Nyamagabe GiraWigire. N’abafatanyabikorwa bose bakagaragaza uruhare rwabo berekana abo bafashije kwivana mu bukene.”
Yavuze kandi ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025–2026, akarere ka Nyamagabe kashoye asaga miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda muri iyi gahunda, mu gihe no mu mwaka wa 2026–2027 hateganyijwe kongera gushorwa asaga miliyari 6 hagamijwe gufasha abaturage barenga 12,000 bari muri Nyamagabe GiraWigire.
Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Alice KAYITESI, yashimye uburyo Nyamagabe yashyize mu bikorwa gahunda yo kurwanya ubukene, anashishikariza utundi Turere kuyigiraho kugira ngo abaturage benshi barusheho kwigira.
Yagize ati”Nyamagabe GiraWigire yagaragaje ko iyo gahunda yo kuvana abaturage mu bukene ishyizwe mu bikorwa neza kandi ikagirwa iya buri wese, itanga umusaruro ugaragara. Turasaba utundi Turere kwigira kuri ubu buryo kugira ngo bukomeze gutanga ibisubizo birambye mu Ntara y’Amajyepfo yose.”
Abitabiriye uru rugendo basuye kandi ibikorwa bitandukanye byagezweho n’abagenerwabikorwa ba Nyamagabe GiraWigire, baganira ku masomo n’uburyo iyi gahunda yakwagurwa no mu tundi Turere hagamijwe gukomeza urugamba rwo kuvana abaturage mu bukene no kubateza imbere mu buryo burambye.









12 Responses
Ni byiza turashimira ubuyobozi buba hafi Y’abaturage cyane cyane abari mu nzira yo kwivana mu bukene mu buryo burambye
Igitekerezo: byaba byiza bagiye habaho guhuriza bamwe abafatanyabikorwa ba Girawigire hakagira abatanga ubuhamya bwaho navuge naho bageze bifasha abandi guhindura imyumvire ,imikorere ndetse n’ibitekerezo
Sawa murakoze.
Nukuri nyamagabe ntako itagize turashimira CNE abayobozi bakomeje gukura abaturage mubukene
Nyamagabe yacu turabakunda cne
Nyamagabe kwisonga tugomba gukorera abaturage dufatanyije umurimo n abayobozi tugakorera hamwe imbogamizi yajemo nuko ibikoresho bidahagije arkkk intore yishakira igisubizo ahakomeye niho hava umusaruru
Nyamagabe yacu duhore kwisonga mu kwegera abafatanyabikorwa bacu mu rugamba rw’ iterambere. Tugira imihigo,twesa imihigo kandi vuba.
Natwe turishimye kuba akarere kacu kabaye intanga rugero mutundi turere
Dukomeze tubigire ibyacu arinako turushaho kubungabunga ibyagezweho arinako tuzaharanira gukoraneza cyane kurusha uko twakoze,murakoze.
Nyamagabe bayigireho kubera ubuyobozi bwiza ifite burebererq abaturage
Nibyagaciro rwose kuba abandi batwigiraho biradushimisha kd biduha imbaraga zo gukora cyane tukarushaho kwesa imihigo kd vuba
Meya Wacu Niyomwungeri Hildebrand komeza Wese umuhigo tukurinyuma
Nibyizako batwigiraho Meya Wacu Niyomwungeri Hildebrand komeza Wese umuhigo tukurinyuma
Birashimishije gahunda nugukomeza gufasha abafatanyabikorwa gukomeza kwikura mubukene gahunda ni gira wigire biroroshye kadi birashoboka
Ni byiza ,cyane Ngaho nibibite no kubikorwa remezo aho umuhand ucika ukamar imyaka 3 Utarasanwa. Murebe Imihanda UVA nyamagabe ujya musange igihe umaze utari nyabagendwa
Nyamagabe ni urugero rw’ibishoboka mu rugamba rw’iterambere rwose! Bakomerezaho👏👏👏