sangiza abandi

MINALOC yasabye abategura ibirori bakiriramo abantu mu ngo kumenyesha abayobozi  

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yasabye abaturage kujya bamenyesha ubuyobozi mbere yo gutegura ibirori byakira abantu mu ngo kugirango hasuzumwe imitegurire y’amafunguro n’ibinyobwa bafata mu rwego rwo kwirinda gutanga ibitujuje ubuziranenge bihitana ubuzima bw’abantu.

Yatanze ubu butumwe ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Kamonyi mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nyakanga, watangiwemo ubutumwa bubakangurira kwirinda kunywa inzoga, imitobe n’ubushera bitujuje ubuziranenge.

Minisitiri Habimana yabasabye ko umuntu ushaka gukora ibirori yabanza kwegera ubuyobozi bukamufasha kubitegura neza, naho ushaka gukora ubucuruzi bw’ibinyobwa, agasaba ibyangombwa bimwemerera kubukora.

Ati “Ni yo mpamvu dusaba umuntu wese uteganya kwakira abantu, ushaka gutegura amafunguro cyangwa gutunganyiriza ibyo kunywa mu rugo, ko amenyesha abayobozi kugirango baze bamurebere ko azi ibigomba kubahirizwa,abikore neza niyakira abantu ntihagire ikibazo kiba.”

Yakomeje agira ati “Umuntu wenga ariko agamije gucuruza, we agomba kubahiriza amategeko agenga ubucuruzi n’inganda kubera ko arashaka gucuruza ku bantu benshi. Agomba rero kuba afite ibyangombwa by’uko ibintu acuruza byujuje ubuziranenge.”

Yabwiye abaturage ko aya mabwiriza atagamije kubabuza gucuruza cyangwa kwenga ibyo binyobwa ahubwo ko ari ukubashishikariza kubikora mu buryo bunoze, abibutsa ingaruka ibi binyobwa bigira ku buzima bw’abantu abasaba kubyirinda, by’umwihariko urubyiruko.

Ati “Ikibi gikomeye cyane ziteza ni uko zica ubuzima bw’umuntu. Rubyiruko, ubuzima bwawe bufite agaciro ntabwo ugomba kwemera kubwangiza kubera kwihata inzoga n’ibiyobyabwenge bituma utabasha kugira icyo wigezaho.”

Si ugutangirwamo ubutumwa gusa, Umuganda wa Nyakanga wari ufite undi mwihariko

Ku wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2026, hirya no hino mu gihugu abaturage bakoze umuganda wa Nyakanga wajyaniranye n’ubutumwa nk’ubu ariko ukaba wari ufite umwihariko wo guhemba abaturage bahize abandi muri buri Karere mu bikorwa by’umuganda mu mwaka 2025-2026.

Minisitiri Habimana wari uri i Kmaonyi,  yifatanyije n’abaturage baho mu gutunganya ikibuga cy’umupira w’amaguru mu Murenge wa Ngamba. Muri aka Karere, abaturage b’Umurenge wa Rugarika bashimiwe kuba barubatse ibyumba bine by’irerero.

Abaturage b’Umurenge wa Gacurabwenge bo bashimirwa kuba barubakiye imiryango itatu inzu zo guturamo, mu gihe ab’’Umurenge wa Musambira bashimiwe kuba barubatse ibiro by’Umudugudu wa Rubanga.

Minisitiri yashimiye umuhate abaturage bagira mu gukora umuganda, abasaba gukomeza inzira yo kwiteza imbere bakazirikana kwishyura umusanzu wa Mituweli, isuku, bakarwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no ku kugaruka ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda. 

Photos:

[fluentform id="3"]