sangiza abandi

Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zashimiwe 

sangiza abandi

Umuyobozi ushinzwe Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) igice cy’Amajyepfo, Brigadier General Shishir Bhardwag, yashimye Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya RWANBATT-3, ziri muri ubu butumwa kubera imyitwarire myiza, ubunyamwuga, n’ ubwitange bagaragaza mu gushyira mu bikorwa inshingano za UNMISS.

Yabashimiye ubwo yabasuraga kuri uyu wa Kabiri tariki wa 8 Nzeri 2026, mu Kigo cya UNMISS, Durupi mu murwa mukuru wa Juba, aho yakiriwe n’Umuyobozi wa RWANBATT-3, Colonel Innocent Rwaka Muhirwe.

Brig Gen Bhardwag yavuze ko RWANBATT-3 ari intangarugero abashimira ubwitange, gukorera hamwe no guhuza ibikorwa neza.

Yagize ati: “Mwigaragaje nk’ingabo z’intangarugero muri iki gice cy’amajyepfo, mugaragaza ubudacogora, ubunyamwuga, guhuza ibikorwa mu buryo bunoze, gukorera hamwe ndetse n’ubwitange mu gushyira mu bikorwa inshingano za UNMISS.”

Mu rwego rwo kubashimira ubwitange n’umurimo bakoze, Brigadier General Bhardwag yashyikirije impamyabushobozi z’ishimwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanbatt-3, ba Ofisiye ndetse n’abandi basirikare. 

Yashimangiye ko abahawe izi mpamyabushobozi bahagarariye abandi bagize Rwanbatt-3 muri rusange, ndetse bashimiwe uruhare rwabo mu gutuma inshingano za UNMISS zigerwaho neza. 

Yanashimye Colonel Muhirweku buyobozi bukomeye agaragaza no ku ruhare rwe mu kubungabunga imyitwarire myiza, ubufatanye na morale y’abasirikare.

Colonel Muhirweyashimiye ubuyobozi bwa UNMISS mu gice cy’amajyepfo ku ubufasha n’ubujyanama bakomeza guha Ingabo za RDF ziri muri ubu butumwa, avuga ko byagize uruhare rukomeye mu gufasha Batayo ya RWABATT-3 kuzuza inshingano zabo no gushaka ibisubizo by’imbogamizi zitandukanye bahura nazo mu kazi kabo ka buri munsi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]