sangiza abandi

Les Aigles du Congo ntikozwa ibyo kurara i Kigali

sangiza abandi

Ikipe ya FC Les Aigles du Congo ishobora kutarara i Kigali mu Rwanda mu gihe yitegura gukina n’ikipe ya APR FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League uzabera muri Sitade Amahoro ku wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2026 saa 18:00.

Amakuru ahari aravuga ko ikipe ya FC Les Aigles du Congo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yafashe umwanzuro wo kuzagera mu Rwanda ku munsi w’umukino nyirizina, ubundi nyuma y’umukino igahita yongera igataha.

Ibi ni nako APR FC yabigenje mu mukino ubanza wabereye kuri Sitade Frédéric Kibassa Maliba i Lubumbashi muri DR Congo, warangiye Les Aigles du Congo itsinze igitego 1-0.

APR FC yabigenje gutyo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola cyugarije DR Congo, dore ko n’umukino wabaye ntabafana bahari, ariko hazamo n’impamvu za politike kuko ibihugu byombi bimaze imyaka bidacana uwaka.

N’ubwo bimeze bityo, itsinda rya mbere (Delegasiyo) ry’abagize Les Aigles du Congo ryahagurutse i Lubumbashi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Nzeri 2026 ryerekeza mu Rwanda gutegurira urugendo ikipe isigaye.

Radio Okapi ikorera muri DR Congo iganira n’Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, Olivier Pengongo, yayibwiye ko amakuru yavugaga ko u Rwanda rwanze kwakira delegasiyo y’iyi kipe ari ibinyoma.

Pengongo yavuze ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryandikiye iryo muri DR Congo, FECOFA, riyibwira ko ikipe ya Les Aigles du Congo itegerejwe i Kigali, kandi ko icy’ingenzi ari uko hubahirizwa ingambwa z’ubuzima zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.

APR FC izaba ifite akazi gakomeye imbere y’abafana bayo kuko kugira ngo isezerere Les Aigles du Congo biyisaba kuyitsinda harimo ikinyuranyo cy’ibitego 2.

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda si ubwa mbere yaba ibikoze kuko no muri 2024 yasezereye Azam FC yo muri Tanzania iyitsindiye i Kigali ibitego 2-0, mu gihe umukino ubanza wari warangiye itsinzwe igitego 1-0.

Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi izahura n’ikipe izaba yakomeje hagati ya Zamalek SC yo mu Misiri na AS Port yo muri Djibouti.

Umukino ubanza wari wabereye muri Djibouti warangiye Zamalek SC itsinze ibitego 2-1.

Photos:

[fluentform id="3"]