sangiza abandi

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro basabwe gukaza ingamba mu gihe cy’imvura ya El Niño 

sangiza abandi

Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) bwasabye abacukuzi b’amabuye y’agaciro gufata ingamba zo kwirinda impanuka zishobora guterwa n’imvura nyinshi iteganyijwe mu gihe cy’umuhindo tugiye kwinjiramo kubera ibihe bidasanzwe bya El Niño.

Itangazo RMB yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Nzeri 2026, rireba abafite impushya zo gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ribasaba gukaza ingamba zo kurinda umutekano ahacukurwa hose.

Izi ngamba zirimo gushyiraho isakaro kuri buri ndani hirindwa ikintu cyose cyateza impanuka mu kirombe kandi izo ndani zikaba zifite aho basohokera nibura habiri, izitahafite zikaba zihagaze mu gihe cy’iyo mvura mu rwego rwo kwirinda impanuka.

RMB yibukije kandi ko buri munsi mbere yuko akazi gatangira, umutekinisiye ushinzwe ibikorwa by’ubucukuzi agomba kubanza kugenzura ko aho abakozi bagiye gukorera nta nkomyi yateza impanuka ihari kandi akabikorera raporo ya buri munsi ibikwa mu biro bya sosiyete cyangwa koperative ku buryo zakwifashishwa bibaye ngombwa.

Kubera ko imvura iteganyijwe ari nyinshi nk’uko bigaragazwa n’ikigo gishinzwe Iteganyagihe, Metero Rwanda, RMB yibukije abakora iyi mirimo kugenzura buri munsi ahantu hose hashobora gutuma isuri yinjirira mu ndani no kugenzura ahantu hose hari ubusate bushobora gutuma ahacukurwa hatenguka.

Muri izi ngamba kandi harimo izisanzwe RMB yasabye kwibuka gushimangira harimo nko kuba abakozi bose bagomba kwambara ibikoresho by’ubwirinzi (Personal Protective Equipements) igihe cyose bari mu kazi, no gushyiraho itsinda rihoraho rishinzwe ubutabazi (rescue team) aho bitarakozwe.

Hasabwe kandi gukaza ingamba z’uburinzi hirindwa ubucukuzi butemewe 

Photos:

[fluentform id="3"]