Umudepite wo muri Gabon, Augustin Lobelle Yembi, wari wafungiwe mu Rwanda nyuma yo gukubita umukozi wa Sosiyete ya RwandAir ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yasubijwe muri Gabon nyuma y’ibiganiro bya dipolomasi byahuje ibihugu byombi.
Yembi yatawe muri yombi ku wa 3 Nzeri 2026, nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambagaya akubita urushyi umukozi wa RwandAir ku Kibuga cy’Indege i Kanombe. Yari ategereje kuburanishwa ku byaha bifitanye isano n’urugomo.
Amakuru yatangajwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon avuga ko uyu mudepite yarekuwe n’ubutabera bw’u Rwanda, nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi byagejeje ku gushyikirizwa Yembi inzego za Gabon.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon, Michel Régis Onanga Ndiaye, ni we watangaje ko Yembi yasubijwe mu gihugu cye nyuma yo kurekurwa n’u Rwanda ku wa 6 Nzeri 2026.
Iri fungurwa ryaje nyuma y’imbaraga za dipolomasi zashyizwe mu gukemura iki kibazo, aho abayobozi ba Gabon bagaragaje ko umubano mwiza uri hagati ya y’u Rwanda na Gabon wagize uruhare mu biganiro byatumye Yembi arekurwa.
Intandaro y’itabwa muri yombi rya Yembi
Inkuru y’ifungwa rya Yembi yatangiye gukwirakwira nyuma y’amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru byo muri Gabon, agaragaza uyu mudepite akubita urushyi umukozi wa RwandAir ku Kibuga cy’Indege i Kanombe.
Ikinyamakuru cyo muri Gabon Infos Gabon, cyatangaje ko yembi yari yageze mu Rwanda ari mu rugendo rwo kunyura i Kigali ajya mu kindi gihugu. Kubera ko yari afite igihe kinini cyo gutegereza indege yakomezaga urugendo, bivugwa ko yasohotse ku kibuga cy’indege ajya kuri hoteli.
Nyuma yaje kugaruka ku kibuga cy’indege kugira ngo akomeze urugendo. Amaze guhabwa Boarding pass, yerekeje aho abagenzi banyura mbere yo kwinjira mu ndege.
Bivugwa ko ageze ku muryango wa nyuma, yasabwe kwerekana pasiporo na boarding pass, ariko ntiyemera kubitanga. Ibyo byakurikiwe n’impaka hagati ye n’umukozi wo ku kibuga cy’indege, kugeza ubwo uyu mudepite yihanikiye agakubita uwo mukozi urushyi aho yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano mu Rwanda.
Nyuma yo gusubizwa muri Gabon, ikibazo cya Yembi kizakurikiranwa n’inzego zo muri iki gihugu.
Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon yatangaje ko itegereje kwakira dosiye ku mugaragaro mbere yo gufata umwanzuro ku ngamba zishobora gufatirwa Yembi, harimo n’ibijyanye n’ubudahangarwa ahabwa nk’umudepite.









