Abagore bakina umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda bagiye guhanganira mu isiganwa ryabo ryihariye ryiswe Women in Motorsport Rally 2026, rizaba ku wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2026 mu karere ka Bugesera.
Iri siganwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka mu Rwanda, RAC, binyuze muri Komisiyo yayo yitwa Women in Motorsports Rwanda (WIMR), ishinzwe guteza imbere uruhare rw’abagore muri uyu mukino.
Biteganyijwe ko imodoka icyenda (9) arizo zizaryitabira, rikazatangira saa yine za mu gitondo (10h00) mu muhanda wa Gasenyi, mbere yo gukomereza i Nemba na Kamabuye.
Iri siganwa rizaba rigizwe n’uduce dutandatu dufite intera y’ibilometero 130.
Mu mabwiriza azagenga iri siganwa harimo ko byibura buri modoka izaba irimo umugore, yaba ari umupilote mukuru cyangwa uwungirije.
Queen Kalimpinya witabiriye irushanwa rya Nyampinga muri 2017 ndetse akaba yaregukanye Shampiyona y’Igihugu yo gusiganwa mu modoka muri 2025, ni umwe mu bo guhangwa amaso muri iri siganwa, aho azaba ari kumwe na Ngabo Olivier bakinana.
Abandi bo guhangwa amaso barimo 0Queen Kalimpinya witabiriye irushanwa rya Nyampinga muri 2017 ndetse akaba yaregukanye Shampiyona y’Igihugu yo gusiganwa mu modoka muri 2025, Isheja Butera Sandrine, uzaba ari umupilote wungirije wa Giancarlo Davite na Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2012, uzaba ari umupilote wungirije wa Gakwaya Eric
Ubuyobozi bwa RAC bwatangaje ko amarembo agifunguye ku bagore bifuza kwitabira iri siganwa, riri no ku ngengabihe ya Shampiyona y’Igihugu yo Gusiganwa mu Modoka.











