Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahanga wo mu Karere ka Kicukiro bashyize hamwe bakusanya arenga miliyoni 10 Frw zo kubafasha gusana umuhanda Nyanza-Karembure gusa bagasaba Leta ko yabafasha ukajyamo kaburimbo.
Mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nyakanga wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2026, bifashishije imbaraga zabo ndetse n’ibikoresho birimo imashini n’imodoka, mu gusana uyu muhanda usanzwe utishimiwe n’abawugenda kubera ivumbi rikabije n’uburyo utagendetse neza.
Umuhuzabikorwa w’iyubakwa ry’uyu muhanda Rurangangabo Andre yavuze hakozwe ubukangurambaga mu baturage batuye imidugudu umunani igize akagari ka Karembure hakaboneka miliyoni 10 Frw zo kubafasha gusana uyu muhanda bakoresha.
Ati “Iki ni igikorwa duhora dukora bitewe n’imiterere y’uyu muhanda. Ubu rero tuba turi gusaba kugirango nibura tubone igisubizo kirambye cyane cyane kaburimbo cyane ko karembure imaze guturwa irimo ibikorwaremezo byiza. Twifuza kubona uyu muhanda umeze neza.”
Abaturage baho baganiriye na RBA bavuze ko uyu muhanda wangirika cyane haba mu mvura kubera amazi yinjiramo ndetse no ukanababangamira mu zuba kubera ivumbi ryinshi rituma abahanyura bagenda basa nabi. Barasaba ko izi mbaraga zabo zakongerwamo iza Leta ikabaha kaburimbo muri uwo muhanda.
Uwayisenga Gilbert yagize ati “ Mu gihe cy’imvura, amazi iyo amanutse aragenda akinjira mu muhanda, ukangirika. Ni yo mpamvu buri mwaka hano nk’abaturage twifatanya tugatanga umusanzu wacu w’amafaranga ndetse tugakora n’umuganda tukahasana.”
Ingabire Theodette we yagize ati “Iyo bigeze mu gihe cy’izuba haba ivumbi ku buryo umuntu uturutse i Karembure mu Rwanda hose baramureba bakamwibwira. Abaturage dufite ubushake ariko n’ubuyobozi bushyizeho akabwo twagera ku iterambere rirambye.”
Depite Nizeyimana Pie wari waje kwifatanye na bo muri uyu muganda, yashimye cyane ubwitange bwabo, avuga ko ibikorwa nk’ibi bigaragaza ubumwe ndetse n’ubufatanye mu banyarwanda.
Ati “ Bigaragaza ko abanyarwanda kwa kwishyira hamwe kwacu nta cyatunanira. Twiteguye kuzafatanya na Leta kugirango dutunganye umuhanda wacu.”
Ibikorwa byakozwe muri uyu muganda birimo gusiza no gutunganya umuhanda, Nyanza-GS Karembure ureshya n’ibilometero bibiri, gushyiramo leterite, kuwutsindagira, kuwumenamo amazi kugirango ukomere ndetse no kubaka no gusana imiyoboro y’amazi yangiritse.









