Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko imiryango ibihumbi 340 ari yo imaze gusubizwa ku bujurire bw’ibyiciro yashyizwemo muri 360 yajuriye mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) buri muturage asabwa gutanga.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imibereho myiza y’Abaturage muri MINALOC, Kayigana Godfrey, yavuze ko kuba abaturage benshi barajuririye ibyiciro by’imisanzu ya Mituweli bashyizwemo bigaragaza ko hakiri ibibazo mu makuru yifashishijwe mu gushyira ingo muri ibyo byiciro, ariko ko ubujurire bwatanzwe buri gufasha inzego bireba kunoza ubu buryo.
Yabivugiye mu kiganiro cyaciye kuri Royal FM, cyagarukaga ku buryo bushya bwo gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bwatangiye gukurikizwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/27.
Kayigana yavuze ko gushyira abaturage mu byiciro byo gutanga Mituweli bikorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga burimo Sisiteme Imibereho n’urubuga rw’ikoranabuhanga rukoreshwa mu gukusanya no gucunga amakuru ajyanye n’imibereho y’abaturage.
Yasobanuye ko ubwo ubwo buryo bwatangiraga gukoreshwa mu kugena umusanzu wa Mituweli, hari amakosa yagaragaye mu makuru yifashishwa, bituma bamwe mu baturage batanyurwa n’icyiciro bashyizwemo.
Ati: “Iyo umuntu agitangira ikintu, amakosa ntabura. Kuba hari ingo zirenga ibihumbi 360 zimaze kujurira, bivuze ko muri iryo koranabuhanga harimo utubazo. Ibyo byose bizafasha MINALOC na RSSB kugenda tubinoza kugira ngo mu myaka iri imbere buri wese abe ari mu cyiciro akwiriye kubamo.”
Muri izo ngo zirenga ibihumbi 360 zajuriye, izigera ku bihumbi 340 zimaze gusubizwa, nk’uko uyu muyobozi yabitangaje.
Amakuru y’abaturage ni yo yifashishwa mu kubashyira mu byiciro
Kayigana yavuze ko amakuru ashyirwa muri Sisiteme Imibereho ariyo yifashishwa mu kugena icyiciro cy’umuturage ashingira ku miterere y’imibereho ye, by’umwihariko ku byo akora n’ibyo yinjiza.
Yongeyeho ko uko ubu buryo buzagenda butera imbere, amakuru yifashishwa mu gusuzuma ubushobozi bw’umuturage azagenda arushaho kuba menshi.
Yavuze ko mu gihe cy’imyaka itarenga itatu iri imbere, ubwo buryo buzaba bumaze kugira amakuru menshi ku mibereho y’umuntu, harimo n’amakuru ajyanye n’amafaranga anyura kuri konti ze no kuri telefone ye.
Imisanzu ya Mituweli yashyizwe mu byiciro bitanu
Muri gahunda nshya y’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, abaturage bashyizwe mu byiciro bitanu bishingiye ku rwego rw’amikoro yabo.
Muri ibyo byiciro, abaturage bo mu byiciro bitatu ni bo bishyura umusanzu wose, mu gihe abari mu byiciro bibiri bisumbuyeho cyangwa bifite ubushobozi buke kurushaho bafashwa na Leta mu kwishyura umusanzu wabo.
Iyi gahunda nshya ni yo yatumye habaho impinduka mu mafaranga abaturage basabwa gutanga, hashingiwe ku cyiciro cy’amikoro umuryango washyizwemo.
Gahunda ya Mituweli yatangiye buri muturage asabwa gutanga 1000 Frw, mu 2011 aza kuzamurwa ashyirwa ku 3000 Frw yongera kuzamurwa mu 2026 aho kuri abishyurirwa na Leta 100% izajya ibishyurira 4000 Frw, abo ku rwego rwa kabiri bazajya bishyura 3000 Frw Leta ibatangire 1000 Frw.
Umuturage wo ku rwego rwa gatatu azajya yiyishyurira 5000 Frw, ku rwego rwa kane umuturage yishyure 8000 Frw naho urwego rwa gatanu umuntu umwe azajya yishyura ibihumbi 20 Frw.
RSSB igaragaza ko abaturage benshi bagera kuri 90% bazajya bishyura hagati 4000 Frw kugeza ku 8000 Frw.
Abamaze gutanga imisanzu bageze kuri 51%
Ku ruhande rwa RSSB, Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango ba Mituweli, Ntigurirwa Deogratias, yavuze ko umubare w’Abanyarwanda bamaze kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza wagabanutseho 12% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Yatangaje ko kuva umwaka w’ingengo y’imari wa 2026/27 watangira, hamaze kwakirwa imisanzu ingana na 51% y’abagomba kwishyura bose.
Yavuze ko nubwo RSSB na MINALOC bakomeje ubukangurambaga, hakiri imbogamizi zishingiye ku myumvire y’abaturage, cyane cyane ku mpinduka zabaye ku mafaranga y’umusanzu.
Ntigurirwa yavuze ko bamwe mu baturage bari basanzwe bamenyereye gutanga amafaranga make, bityo ko kuzamuka kw’umusanzu bisaba ubukangurambaga bwinshi kugira ngo basobanukirwe n’impinduka zabayeho.
Ati: “Abantu benshi bari bamenyereye gutanga 3.000 Frw, abatangaga 7.000 Frw bari bake. Kubwira rero umuntu watangaga 3.000 Frw ko uyu munsi agomba gutanga 8.000 Frw, nubwo yaba afite ubushobozi, hari ukuntu biba bitoroshye bisaba kumusobanurira cyane.”
Yagaragaje ko umubare w’abamaze kwishyura uyu mwaka ukiri munsi y’uwariho mu gihe nk’iki umwaka ushize, aho icyo gihe bari bageze kuri 63%, mu gihe uyu mwaka bageze kuri 51%.
Ati: “Uyu munsi turi kuri 51%, kandi umwaka ushize muri iki gihe twari kuri 63%. Bivuga ko hari ikinyuranyo hagati y’aho twari tugeze umwaka ushize n’aho tugeze uyu munsi.”
Iyi mibare igaragaza ko impinduka mu buryo bwo kugena imisanzu ya Mituweli zaje ziherekejwe n’akazi ko gukemura ibibazo by’abaturage batanyuzwe n’ibyiciro by’amikoro bashyizwemo, ndetse no kongera ubukangurambaga bugamije gushishikariza abatarishyura kuzuza inshingano zabo.









