Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kubyaza ingufu zikenewe mu kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose bitarenze mu mwaka wa 2030 muri yo, harimo no kongera n’ay’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.
Nubwo bimeze bityo ariko, kugeza ubu abaturage bakomeje kugaragaza ko ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato ari ikibazo gikomeye cyane cyane ku bacuruza ibiribwa n’ibinyobwa byangirika vuba n’abatanga serivise zishingiye ku mashanyarazi umunsi ku wundi bavuga ko iyo abuze bibatera igihombo gikomeye.
Hari kandi abashoramari bakomeye nk’abafite amahoteli bagaragaza ko igiciro cy’amashanyarazi kiri hejuru ndetse rimwe na rimwe akaba adafite imbaraga zihagije ugereranyije n’ibyo bakora.
Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, bamwe bahitamo gukoresha amashanyarazi akomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba kuko yo adashobora kubura, gusa bakagaragaza ko nayo ahenze ndetse n’ibikoresho bikenerwa bikaba bihenze bityo bakaba basaba leta ko yajya ishyiramo nkunganire mu rwego rwo kuborohereza kuyabona.
Ubusanzwe leta igenera nkunganire ku bantu bifuza kugira umurasire w’izuba kuva k’utanga watt 20 kuzamura, ariko abemerewe iyi nkunganire ni abatuye ahantu hataragera umuyoboro w’amashanyarazi.
Gusa umurasire leta itangira nkunganire ni ufite ubushobozi bwo gutanga amashyanyarazi acana amatara n’ibindi bikoresho byoroheje gusa.
Mu Rwanda umubare w’abakoresha imirasire y’izuba ukomeje kwiyongera aho kuri ubu ingo zisaga 900 arizo ziyikoresha mu zisaga 3000 ziri mu gihugu kugeza ubu. Gusa abayikoresha bakagaragaza imbogamizi zo gutunga ibikoresho bifite ubushobozi bwisumbuye no kuba batemerewe kurenza imirasire itanga hejuru ya kilowate 100.
Kugeza ubu kandi mu Rwanda hari Utugari 15 tutarageramo amashanyarazi harimo n’utwagejejwemo ibikoresho nk’amapoto ariko imyaka hafi ine ikaba ishize batarabona umuriro.
Imibare igaragaza ko buri rugo mu Rwanda rufite igisenge kibasha byibura gutanga Kilowatt 2 z’amashanyarazi mu gihe gishyizweho umurasire w’izuba. Ukubye n’ingo 3000 ziri mu gihugu ni ukuvuga ko zatanga Gigawatt 6. Uyu ni umuriro ushobora kuba wabikwa ku buryo leta yajya uwugurira umuturage ugakoreshwa mu bindi bikorwa.

Leta y’u Rwanda iteganya gushora miliyari 16 z’amadolari ya Amerika (tiriyari zisaga 23,1 z’amafaranga y’u Rwanda) mu kongera ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.
Kuri iyi ngingo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko Guverinoma iri gutekereza ku buryo hakongerwa uruhare rw’ingufu z’imirasire y’izuba mu mashanyarazi akoreshwa mu Rwanda.
Dr. Nsengiyumva kandi yavuze ko abantu bakwiye kuyoboka gahunda yo gushyira imirasire ku mazu yabo kuko uretse no kuba byabafasha guhorana amashanyarazi hari na gahunda Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG) kiri gusuzuma aho amashanyarazi asaguka ku yavuye ku murasire w’umuntu leta yajya iyagura ntapfe ubusa kandi na wamuntu akunguka.
Yavuze ko urugomero rwa Nyabarongo II rufite igice cyahariwe ahazashyirwa imirasire y’izuba aho biteganyijwe ko izatanga amashanyarazi angana na megawatt 200.
Kugeza ubu Megawatt 12 z’amashanyarazi akomoka ku kirasire y’izuba ni zo zinjizwa mu miyobora migari y’igihugu.
Muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere, intego y’u Rwanda ni ukugeza amashyanyarazi mu bice byose by’igihugu bitarenze 2029 aho 52% azaturuka ku muyobora mugari w’igihugu mu gihe 48% azaturuka ku mirasire y’izuba n’izindi ngufu zisubira.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 25 yo gukusanya ingufu z’amashanyarazi zihendutse (hagati ya 2024-2050), u Rwanda ruteganya kongera ubushobozi bw’ingufu zituruka ku mirasire y’izuba zikagera kuri Megawati 1500 bitarenze mu 2050.
Leta y’u Rwanda iteganya ko bitarenze mu mwaka wa 2035 izaba ikeneye nibura miliyari 3,6 z’amadolari ya Amerika kugira ngo igere ku ngufu z’amashanyarazi zizaba zikenewe, harimo miliyoni 69 z’amadolari zizaba zikenewe mu gushyira mu bikorwa imishinga y’igihe gito ikusanya ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.
Hagati y’umwaka wa 2035 na 2050, gukusanya ingufu z’amashanyarazi muri rusange bishobora kuzatwara nibura miliyari 38 z’amadolari ya Amerika, aho azashorwa mu ngufu zikomoka ku mirasire y’izuba ari yo asaga miliyari 16 z’amadolari ya Amerika.
U Rwanda nirugera kuri izi ntego, ruzaba ari kimwe mu bihugu by’Afurika byateye imbere mu gukusanya no gukwirakwiza amashanyarazi mu buryo burambye nk’inkingi y’iterambere.









